Canada: Mbonigaba Ismaël yakatiwe igifungo cy’amezi 32 ahamijwe gusambanya abana

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 Ukwakira 2018 saa 09:53
Yasuwe :
0 0

Umunyarwanda uba muri Canada, Mbonigaba Ismaël, yakatiwe igifungo cy’amezi 32 ahamijwe icyaha byo gusambanya abana bato.

Urubanza rwe rwaburanishijwe ku wa 26 Ukwakira 2018 mu Ngoro y’Ubutabera ya Saint-Joseph nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru Voix du Sud.

Mbonigaba yari akurikiranyweho ibyaha birindwi birimo gukorakora no gusambanya abangavu batatu n’ubushukanyi bukoresheje ikoranabuhanga yashinjwe muri Mata 2017.

Ibi byaha bivugwa ko yabikoze hagati ya tariki ya 1 Nzeri 2012 na 22 Kamena 2014.

Umucamanza Jean-Paul Aubin yasabye ko yakorerwa ibizamini bya ADN, akabuzwa kugera ahantu hari abana b’imyaka itatu akirekurwa.

Urubanza rwa Mbonigaba rwabereye mu muhezo ndetse kuva muri Nyakanga 2016, hatanzwe itegeko rikumira itangazwa ry’amakuru arwerekeye.

Mbonigaba yakoraga mu Ikinyamakuru Umuseso mbere yo kuva mu gihugu yerekeza muri Canada aho yakoranye n’imiryango yita ku bimukira.

Yari atuye ahitwa Saint-Anselme mu Mujyi wa Quebec aho yari umukorerabushake w’Umuryango Alpha Bellechasse waje kumwirukana.

Uyu mugabo w’imyaka 45 yayoboye Ikinyamakuru UMUSESO cyaje gufungwa.

Mbonigaba ari mu batavuga rumwe na Leta y’u Rwanda, bayisebya mu mahanga bakoresheje imbuga nkoranyambaga. Ni imyitwarire ahuriyeho n’abandi biyita ko bari muri opozisiyo.

Ari mu bashinze Ishyaka PDR-Ubuyanja rya Pasiteri Bizimungu wayoboye u Rwanda. Yanaribereye umukangurambaga, aho yari ashinzwe itangazamakuru.

Mbonigaba yari mu bamamazaga Twagiramungu Faustin mu matora yo mu 2003. Ari mu itsinda ry’Itangazamakuru n’Itumanaho mu Ishyaka rye RDI Rwanda Rwiza.

Yafungiwe muri Gereza Nkuru ya Kigali nyuma yo gushinjwa na bagenzi be kunyereza umutungo wabo.

Icyaha cyo kunyereza umutungo nticyakiriwe ahubwo yafatiwe inyandiko zamamaza ibitekerezo by’ivangura yanyuzaga mu Kinyamakuru Umuseso cyandikaga inkuru ziharabika abategetsi b’u Rwanda.

Bikivugwa ko Mbonigaba yanyereje umutungo w’ikinyamakuru Umuseso, nyiracyo, John Mugabi, wahungiye i Burayi, yanditse amwirukana ku mwanya w’umuyobozi mukuru w’ikinyamakuru.

Mbonigaba yahunze igihugu nyuma yaho Bizimungu na Ntakirutinka batawe muri yombi bashinjwa icyaha cy’amacakubiri no gukora inama zo gushinga ishyaka ritemewe.

Muri Canada Mbonigaba yari amaze igihe gito atangije ibiganiro byo kuri internet binyuze kuri Radio Ijwi ry’Amahoro (VOP) afatanyije n’umuhanzi Masabo Nyangezi Juvénal uba mu Bubiligi.

Radio yaje guhagarikwa kubera kunyereza imisanzu yakusanyijwe n’inkunga yatanzwe mu kuyitangiza.

Mbonigaba Ismaël yakatiwe igifungo cy'amezi 32 ahamijwe icyaha cyo gusambanya abana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza