Canada: Hashyizweho ikimenyetso cy’urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 15 Ugushyingo 2020 saa 10:38
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Hamilton muri Canada, kuri uyu wa Gatandatu bamurikiwe ikimenyetso cyashyizweho nk’urwibutso rwo gukomeza kuzirikana abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 no kubaha icyubahiro.

Ni ikimenyetso cyubatswe ku bufatanye bw’Abanyarwanda baba muri uyu mujyi n’ubuyobozi bwabo.

Umuhango wo gutaha iki kimenyetso kandi wanitabiriwe n’Uhagarariye u Rwanda muri Canada, Amb Higiro Prosper, washimiye Abanyarwanda batuye muri uyu mujyi “kubera iyi ntambwe ishimishije bateye.”

Amb Higiro yashimiye abagize umuryango nyarwanda baba i Hamilton ku gikorwa cy’indashyikirwa bigejejeho anifuza ko cyazafasha abo mu yindi mijyi gukora nkabyo cyangwa bakanarenza.

Yasobanuye uko jenoside yateguwe ndetse ikanashyirwa mu bikorwa hakoreshejwe ingufu nyinshi za leta, uko abatutsi bicwaga batereranywe n’Isi yose uhereye ku ngabo z’Umuryango w’Abibumbye zari mu Rwanda zigahitamo kwitahira.

Byabaye ngombwa ko Ingabo zahoze ari za RPA arizo zitabara zigahagarika jenoside. Yashimangiye akamaro ko kwibuka mu guha agaciro abazize jenoside n’abayirokotse no kwigisha ababyiruka kwirinda ingengabitekerezo ya jenoside ahubwo bagaharanira kubaka Isi izira ivangura.

Yasoje ashimira ubufatanye yabonye hagati y’umuryango nyarwanda n’inzego z’ibanze muri Hamilton avuga ko urwo rwibutso rugiye kuba intwaro bazatsindisha abahakanyi n’abapfobya jenoside bakomeje kwiyongera muri Canada.

Yabijeje ko n’ubuyobozi bwa ambasade bukorana n’abayobozi ku rwego rw’igihugu kugira ngo habeho amategeko ahana abapfobya jenoside.

Uwari uhagarariye Meya w’Umujyi wa Hamilton wari witabiriye uyu muhango, yagarutse ku kamaro urwibutso ruzagira mu guhugura izindi abandi kugira ngo ibyabaye mu Rwanda bitazongera kugira ahandi biba ku Isi.

Yashimye cyane uburyo abanyarwanda bakomeje kwiyubaka nubwo baciye muri byinshi bikomeye, arangiza abemerera gukomeza ubufatanye busesuye mu bikorwa byabo.

Iki kimenyetso cy’urwibutso rw’abazize Jenoside yakorewe Abatutsi cyashyizwe muri Hamilton nicyo cya mbere cyubatswe mu Ntara ya Ontario, kikazajya cyifashishwa mu bikorwa byo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside, bisanzwe bitegurwa n’Abanyarwanda baba muri Canada.

Umukuru w’Umuryango nyarwanda muri Hamilton, Kosita M. Musabye, yashimiye abitabiriye uwo muhango. Yasobanuye amavu n’amavuko y’urwo rwibutso n’akamaro rufitiye abanyarwanda muri rusange n’abacitse ku icumu by’umwihariko ndetse n’abaturage bose bo muri Hamilton bakeneye gukomeza kwigishwa amateka ya jenoside.

Yashimangiye ko urwo rwibutso rugomba kuba imfashanyigisho mu burezi ku bana bato. Yarangije yongera gushimira ubuyobozi bw’Umujyi na Polisi mu gufasha abacitse ku icumu kwigarurira icyizere no komora ibikomere bagendana.

Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Hamilton basanzwe bakora ibikorwa bitandukanye muri uyu mujyi ahanini bigaruka ku budasa bw’abanyarwanda nk’Umuganda.

Urwibutso rwubatswe nyuma y’inzira ndende igera ku myaka icumi abahagarariye umuryango w’abanyarwanda bagerageza kuvugana n’inzego zibishinzwe.

Kuba arirwo rwa mbere muri Canada no kuba jenoside yakorewe abatutsi itazwi cyane muri iki gihugu ni zimwe mu mpamvu zatumye uwo mushinga utinda cyane.

Urwibutso rwubatswe rutwaye amadolari ibihumbi 12 yose hamwe yatanzwe n’abanyarwanda bo muri Hamilton n’abavandimwe babo babateye inkunga bavuye mu yindi Mijyi ya Canada.

Mu 2014 imiryango 50 y’Abanyarwanda baba muri uyu mujyi bifatanyije na polisi yo muri Canada mu gikorwa cy’umuganda cyari kigamije gusukura Hamilton no kwimakaza uwo muco mwiza mu banyamahanga.

Mu 2015 iki gikorwa cyaje kongera kuba, ariko kigirwamo uruhare cyane n’urubyiruko rw’Abanyarwanda rutuye uyu mujyi.

Ni igikorwa cyitabiriwe n'Abanyarwanda baba muri Canada
Amb Higiro Prosper yashimiye Abanyarwanda batuye i Hamilton kubera iyi ntambwe bateye
Iki kimenyetso kiriho amagambo yo kwibuka no kuzirikana Abatutsi bazize Jenoside mu 1994
Iki gikorwa cyanitabiriwe na Polisi y'i Hamilton

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .