00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Canada: Bizihije Umunsi wahariwe abagore, bashishikarizwa gutinyuka imirimo yiganjemo abagabo

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 18 Werurwe 2023 saa 04:25
Yasuwe :

Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Ottawa muri Canada, bahuriye mu birori byo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umugore, ku wa 11 Werurwe 2023 aho mu butumwa bahawe harimo no kwinjira mu mirimo imenyerewe nk’iyahariwe abagabo.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’abagore bakora mu nzego zirimo ikoranabuhanga, ubuvuzi n’abandi bagera kuri 300, ku nsanganyamatsiko yashyizweho n’Umuryango w’Abibumbye igira iti “Ntawe uhejwe: Guhanga udushya n’ikoranabuhanga biteza imbere uburinganire".

Mu biganiro byatanzwe harimo ikiganiro kigaruka ku bibangamira abagore mu nzego zirimo ibidukikije, inganda, ikoranabuhanga no guhanga udushya n’uburyo babyifatamo ndetse bashishikarizwa kwinjira mu mirimo yitwa ko isanzwe ikorwa n’abagabo.

Ibiganiro byatanzwe na Sylvie Gasana, ukora mu bijyanye no kwihangira imirimo, Michaela Umutoni Dorvlo, ukora ibijyanye n’ikoranabuhanga ndetse na Inamuco Lyse-Pascale Ndejuru ukora mu bijyanye n’ubuzima bwo mu mutwe, biyoborwa na Lyse Pascale.

Ambasaderi uhagarariye u Rwanda muri Canada, Prosper Higiro, yavuze ko hari byinshi u Rwanda rwagezeho mu guteza imbere umugore muri rusange, mu ikoranabuhanga, kugabanya icyuho kibangamiye abagore no gukangurira abagize diaspora muri Canada kunganira Leta muri izo gahunda.

Alain Patrick Ndengera, uhagarariye Diaspora Nyarwanda yagize ati “Kuri uyu Munsi Mpuzamahanga turishimira uruhare rw’umugore mu iterambere ry’umuryango n’igihugu mu nzego zinyuranye haba mu bukungu, mu mibereho myiza, mu burere bw’urubyiruko no mu buyobozi.”

“Ariko nubwo twishimira intambwe ikomeye umugore amaze gutera haracyari imbogamizi mu kongera umubare w’abagore muri izo nzego. Turashimira kandi Abanyarwanda ku bwo kwitabira ibikorwa bya RCA aho dukenera cyane n’uruhare rw’umugore mu gushyira mu bikorwa gahunda zacu ziduteza imbere ndetse zinahesha ishema igihugu cyacu.”

Muri ibi birori kandi habayeho umwanya w’ubusabane aho Itorero Indashyikirwa ryiyeretse mu mbyino za Kinyarwanda.

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .