Ni ubwa mbere iyi Ambasade igiye guhuriza hamwe Abanyarwanda mu kwizihiza Umunsi wo Kwibohora kuko yafunguwe ku mugaragaro muri Gicurasi 2025.
Ni umunsi mukuru uteganyijwe kwizihizwa ku tariki 4 Nyakanga 2025, guhera saa Kumi n’Ebyiri z’umugoroba ku masaha yo muri Luxembourg ubere ahitwa Confiserie Namur, mu Mujyi wa Hamm muri icyo gihugu.
Biteganyijwe ko iki gikorwa cyitabirwa n’umuhanzi Lionel Sentore umunyerewe mu ndirimbo gakondo.
Mu kiganiro kigufi na IGIHE, Sentore yavuze ko yishimiye kuba agiye gutaramira muri Luxembourg ku nshuro ya mbere by’umwihariko ku Munsi wa Kwibohora wizihijwe ku nshuro ya 31.
Yagize ati “Uyu munsi turawiteguye cyane kandi ntekereza ko haza kuba hari abantu benshi tugahimbarwa. Ni ubwa mbere mbashije kuza gutaramira muri Luxembourg by’umwihariko ku munsi wo Kwibohora31. Ni iby’agaciro kuri njyewe kuko ni ubwa mbere hatumiwe umuhanzi [w’Umunyarwanda].” Muri iki gikorwa cyateguwe n’Ambasade nshya yacu muri iki Gihugu.
Sentore yongeyeho ko haba ku ruhande rwe nk’umuhanzi n’abo bafatanya biteguye kuririmba indirimbo gakondo zikundisha Abanyarwanda Igihugu ku buryo abitabira ibi birori babyishimira.
Ambasade y’u Rwanda muri Luxembourg ni yo ruheruka gufungura mu Burayi ikaba yarafunguwe nyuma y’iyo icyo gihugu cyafunguye i Kigali mu mu mpera za 2024.




TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!