00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bruxelles: Bibutse ku nshuro ya 31 Jenoside yakorewe Abatutsi (Amafoto)

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 8 April 2025 saa 09:43
Yasuwe :

Abanyarwanda baba mu Bubiligi n’inshuti zabo batangiriye ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu mujyi wa Bruxelles ku wa 7 Mata 2025, bikaba biteganyijwe gukomereza mu yindi mijyi y’u Bubiligi nka Liége, Namur, Mons, Ottigni-Louvain-La-Neuve, Charleroi, Anvers, na Tournai.

Ku wa mbere, tariki ya 7 Mata 2025, Abanyarwanda n’inshuti zabo bateranye mu gikorwa cyo kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, cyaranzwe n’ibice bibiri, icya mbere cyatangiriye muri Komine ya Woluwe-Saint Pierre, ahari urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi, igikorwa cyitabiriwe na Perezida wa Ibuka-Belgique, Eugene Twagira Mutabazi, Erenest Gakuba uyobora Diaspora Nyarwanda mu Bubiligi na Benoit Carexhe, uyobora Komine ya Woluwe Saint Pierre, imwe muri 19 zigize umujyi wa Bruxelles.

Nyuma ya saa sita hakurikiyeho urugendo rwo kwibuka nk’uko bisanzwe buri mwaka rutangirira kuri Place Loyale rukarangirira ahitwa Place Poelaert.

Hakurikiraho umugoroba wo kwibuka, utangirwamo ubuhamya n’izindi gahunda zijyanye no kwibuka, kugeza amasaha akuze.

Amwe mu mafoto y’uwo munsi

Amafoto : Jessica Rutayisire & Emmy Uwimana

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .