Bruxelles: Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi baganiriye ku mishinga biyemeje no kwirinda COVID-19

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 3 Ugushyingo 2020 saa 09:19
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi i Bruxelles mu Bubiligi, Muhigana Bonaventure, yavuze ko nubwo icyorezo cya COVID-19 cyatumye abantu badashobora guhura nk’ibisanzwe ariko bitakuraho ko hakorwa inama yo gusuzuma imikorere n’ishyirwa mu bikorwa by’imishinga itandukanye.

Ni ubutumwa yahaye abanyamuryango ba FPR batuye mu Karere k’Umurwa Mukuru w’u Bubiligi wa Bruxelles, mu nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga mu kwirinda COVID-19, ku wa 31 Ukwakira 2020.

Yagize ati ‘‘Nubwo hari ukudahura mu nama uko byajyaga bigenda ubusanzwe kubera icyorezo cya COVID-19, twasanze tutakwicara gusa ahubwo tugomba no kuganira ku mishinga yacu, ibyo twiyemeje gukora tukareba aho bigeze tukanaganira ku bindi bidutegerereje imbere.’’

Iyi nama yaganiriwemo ingingo zitandukanye zirimo kwibukiranya ku bijyanye n’ingamba zo gukomeza kwirinda icyorezo cya COVID-19 hubahirizwa inama z’abayobozi no kuba intangarugero mu gushyira mu bikorwa amabwiriza yagenwe; hanagarutswe ku gitekerezo cy’abagize komite ya Bruxelles cyo gukomeza gushishikariza Abanyarwanda n’inshuti zabo kwishakamo imbaraga zo kugira inzu ndangamuco yabo bwite mu Bubiligi.

Muhigana yabwiye IGIHE ko icyo gikorwa cyatangiye ndetse hari abamaze no gutanga umusanzu wo kugishyigikira.

Ati ‘‘Uyu munsi twahuye tubabwira aho bigeze ngo dukomeze tuzagisoze dufatanyije turi benshi kuko ni umushinga utareba gusa twe dutuye i Bruxelles. Uzagirira akamaro n’abandi barimo n’inshuti z’u Rwanda. Ubu tukaba dukomeje kwandika abifuza kukigiramo uruhare mu ikubitiro.’’

Muri iyi nama kandi abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batumiye uwari uhagarariye RwandAir, Nyinawase Pulcherie, wabasobanuriye byimbitse ku mikorere y’iyi sosiyete, ibijyanye n’ibiciro n’izindi serivisi itanga by’umwihariko hanitswa ku bihe bya COVID-19 byahungabanyije imikorere y’ingendo zo mu kirere.

Muhigana Bonaventure yashimiye abitabiriye inama ndetse abibutsa ko bakwiye kuba intangarugero muri byose, kurangwa no gukomeza urukundo rw’igihugu bamaganira kure umuntu wese wabiba amacakubiri mu Banyarwanda.

Aitabiriye inama banasabye ko habaho guhura kenshi hakoreshejwe ikoranabuhanga muri ibi bihe bya Guma mu rugo mu Bubiligi, kugira ngo abantu bakomeze bahanahane amakuru kandi banaganire.

Hatanzwe n’igitekerezo cyo kujya banatumira abahanzi hagamijwe gususurutsa abari mu ngo zabo.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi i Bruxelles mu Bubiligi baganiriye ku ngingo zitandukanye mu nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga
Basobanuriwe imikorere ya Sosiyete Nyarwanda y'Ubwikorezi bwo mu Kirere, RwandAir
Umuyobozi w’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi i Bruxelles, Muhigana Bonaventure, yashimiye abitabiriye iyi nama abasaba gukomeza kurangwa n'indangagaciro zikwiye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .