00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Botswana: Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 May 2022 saa 01:58
Yasuwe :

Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba muri Botswana bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa cyahurije hamwe abantu b’ingeri zose barimo Abanyarwanda batuye muri Botswana ndetse n’i nshuti zabo ziturutse mu bihugu bitandukanye birimo uBurundi, Uganda, Zambia, Malawi, na Tanzania.

Uyu munsi waranzwe n’ibiganiro biganisha ku mateka yaranze u Rwanda ndetse hagaragazwa intambwe nziza igihugu cyateye kugeza magingo aya Abanyarwanda bose barangajwe imbere na Perezida Paul Kagame udahwema.

Dr Nkusi James usanzwe atuye muri Botswana watanze ikiganiro kuva ku gihe cya cyami, yagaragaje uburyo bene kanyarwanda basenyeraga umugozi umwe kugeza aho amacakubiri aturutse ku buyobozi bubi yatangiye kugeza bibyaye Jenoside yakorewe Abatutsi.

Lt Col Gaspard Harerimana uri mu butumwa bw’akazi ndetse námahugurwa muri Kaminuza ya Botswana yatanze ubutumwa burambuye ku mutekano wígihugu ndetse anasaba umuntu wese aho ahererereye gutanga umusanzu wo kurwanya abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Intambara y’amasasu yararangiye, ubu igihugu n’Abanyarwanda bose bagikunda bari ku rugamba rwo guhashya abaharabika igihugu kuko nibo kibazo. Urugendo ruracyari rurerure nta mpanvu yo kwirara ahubwo intege nyishi zikenewe ubu kuko hari byinshi byo gukora ngo duteze imbere igihugu n’abagituye.”

Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda baba muri Botswana bibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Uyu muhango waranzwe n'ibiganiro byagarutse ku mateka y'u Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .