00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Bamporiki yasabye Abanyarwanda bo muri Sénégal gushakira u Rwanda imbuto n’amaboko

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 9 Ugushyingo 2021 saa 08:36
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yasabye Abanyarwanda baba muri Sénégal gukora barushaho kuzirikana ko bakwiye guteza imbere igihugu cyabibarutse.

Ni ubutumwa yatanze ubwo yaganiraga n’Abanyarwanda baba muri Sénégal kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”; hari mu kiganiro cyabaye ku wa 7 Ugushyingo 2021.

Bamporiki yaganirije Abanyarwanda batuye muri Sénégal ku mpamvu zo kugira igihugu, kugikunda, kugikomeraho no kugishakira ibigiteza imbere ari byo yise, “kugishakira imbuto n’amaboko”.

Yagarutse cyane ku mateka u Rwanda rwanyuzemo, agaragaza ibigwi byaranze abakurambere b’intwari bitanze batizigama ngo u Rwanda rwacu rubeho kandi rugire ibigwi.

Yagize ati “Abakurambere bacu bari bafite igihugu ku mutima kuko ibyo bakoraga byose ari cyo bashyiraga imbere, bari bafite ubumwe bukomeye cyane bwabafashije kubaka igihugu kitajegajega. Ibi ni byo bikwiye kuturanga natwe uyu munsi – gukunda u Rwanda, kurukomeraho no kurugendana aho turi hose.”

Yibukije Abanyarwanda baba muri Sénégal ijambo rikomeye cyane ryavuzwe na Gihanga Ngomijana ko Umunyarwanda wese ugiye hanze yarwo arwandana, akarushakira imbuto n’amaboko nk’inshingano remezo.

Yagize ati “Mu byo mukora byose muri aya mahanga, mujye mwibuka kwibaza niba ibyo mukora harimo inyungu z’u Rwanda, mujye muruvuga ibigwi kandi murutarame hose. Ntawe ukwiye kugambanira igihugu cye no kugitaramana akivuga nabi.”

Bamporiki Edouard kandi yasabye ababyeyi bo muri Sénégal gukundisha abana babo u Rwanda no kwiyumvamo Ubunyarwanda mbere y’ibindi byose. Yashishikarije kandi n’urubyiruko rw’Abanyarwanda ruba muri iki gihugu gukomeza umurange mwiza w’ababakuriye babohoye u Rwanda, rukaba rwemye, rufite ijabo n’ijambo mu ruhando mpuzamahanga.

Muri iki kiganiro, Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Jean Pierre Karabaranga, yashimiye Abanyarwanda n’inshuti zarwo by’umwihariko urubyiruko agaragaza ko ari ngombwa cyane ko rumenya amateka y’igihugu kugira ngo rumenye aho cyavuye, aho kiri n’aho kigana.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yagiriye uruzinduko muri Sénégal aho yitabiriye ibirori byo kwizihiza ku nshuro ya 29 Umunsi Mpuzamahanga w’Umwanditsi w’Umunyafurika aho u Rwanda rwatoranyijwe nk’Igihugu cy’Icyubahiro “Pays invité d’Honneur”.

Mu bikorwa yakoze muri iki gihugu harimo no gushyira indabo ahari ikimenyetso cy’urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kuri Place du Souvenir Africain i Dakar.

Bamporiki Edouard yasabye ababyeyi bo muri Sénégal gukundisha abana babo u Rwanda no kwiyumvamo Ubunyarwanda mbere y’ibindi byose
Dr Jovith Ndahinyuka, Perezida wa ACRS
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yagiriye uruzinduko muri Sénégal aho yitabiriye ibirori byo kwizihiza ku nshuro ya 29 Umunsi Mpuzamahanga w’Umwanditsi w’Umunyafurika
Antoinette Habinshuti, Visi Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Sénégal - ACRS
Abanyarwanda baba muri Sénégal baganirijwe kuri "Ndi Umunyarwanda"
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard (hagati) na Ambasaderi w'u Rwanda muri Sénégal, Jean Pierre Karabaranga (ibumoso) bashyira indabo ahari ikimenyetso cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 i Dakar
Mu kiganiro Bamporiki Edouard, yagiranye n’Abanyarwanda baba muri Senegal kuri gahunda ya “Ndi Umunyarwanda”, yabasabye kurushaho gukora bazirikana u Rwanda rwabibarutse
Bamporiki yasabye abanyarwanda baba muri Sénégal kurushakira imbuto n'amaboko mu mahanga baherereyemo
Byari ibyishimo ku Banyarwanda baba muri Sénégal nyuma yo kuganira n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Umuco n'Urubyiruko, Bamporiki Edouard
Ambasaderi w’u Rwanda muri Senegal, Jean Pierre Karabaranga yashimiye Abanyarwanda n’inshuti zarwo by’umwihariko urubyiruko, agaragaza ko ari ngombwa cyane ko rumenya amateka y’Igihugu cyabo
Umuhire Ntaganda Divine, wayoboye ibiganiro yerekaga abitabiriye ikiganiro kimwe mu bihembo byagenewe Perezida Kagame

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .