Iki gikorwa cyabaye kuwa 16 Mutarama 21, cyateguwe n’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Perth. Cyitabiriwe n’abantu 150 barimo abantu bakuze, urubyiruko ndetse n’abana bato.
Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Perth, Manzi Claude, yashimye intambwe umaze gutera nyuma y’umwaka umwe ushinzwe.
Yibukije ko uyu muryango umaze gukora byinshi birimo guhuza Abanyarwanda ndetse no gushinga ihuriro ry’urubyiruko rwaratangiye no kwiga amateka n’umuco biranga u Rwanda.
Manzi yakomeje avuga ko hanavutse Ihuriro ry’Abagore rigamije kuzamura Umunyarwandakazi utuye mu Ntara y’Uburengerazuba bwa Australia.
Umuryango w’Abanyarwanda batuye mu Mujyi wa Perth urateganya kandi ko muri uyu mwaka hazashingwa ihuriro ry’abasaza rigamije kubavana mu bwigunge cyane ko abenshi bageze mu gihe cy’izabukuru batakibasha gukora. Hazanatangizwa igikorwa cyo kwigisha abana b’Abanyarwanda ururimi rw’Ikinyarwanda.
Manzi yakomeje asaba ababyeyi ko bakwiye kujya bavugisha abana babo Ikinyarwanda mu rugo aho kwibanda ku ndimi z’amahanga gusa.
Ibirori by’uyu munsi byasojwe n’igitaramo cyo kwishimira umwaka mushya wa 2021 no kwiyemeza kujya babikora uko umwaka utashye.
Ababyitabiriye basangiye amafunguro ya Kinyarwanda ndetse banataramirwa binyuze mu muziki w’abahanzi Ras Banamungu na The Det-n-ators International.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!