Ambasaderi Vincent Karega yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri RDC

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 Nyakanga 2020 saa 05:18
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Kane tariki 2 Nyakanga 2020, Ambasaderi Vincent Karega yashyikirije Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi impapuro zo guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.

Uyu muhango wabereye i Kinshasa mu biro bya Perezida Félix Tshisekedi.

Muri Nyakanga 2019 nibwo Vincent Karega yagenwe ngo ajye guhagararira u Rwanda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma yo kuruhagararira muri Afurika y’Epfo.

Ubwo yari amaze gutanga impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri RDC, Ambasaderi Karega yashimye umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi.

Yagize ati “Ni icyubahiro kuri njye gushyikiriza Perezida Tshisekedi impapuro nka Ambasaderi w’u Rwanda muri RDC. Umuhate uhuriweho n’ibihugu byombi wo kugira umubano ntangarugero kandi wungukira buri ruhande ugeze ahashimishije.”

U Rwanda na RDC ni ibihugu bifitanye umubano kuva kera dore ko binahana imbibi, gusa warushijeho kuba mwiza guhera mu 2019 ubwo Perezida Tshisekedi yajyaga ku butegetsi.

Ibihugu byombi bihuriye kuri byinshi birimo ikiyaga cya Kivu cyuzuyemo Gaz Méthane, umugezi wa Rusizi umaze kubakwaho ingomero zihuza u Rwanda, u Burundi na RDC n’ibindi.

Tshisekedi umwaka ushize yavuze ko u Rwanda na RDC bikwiye gufatanya kugira ngo ayo mahirwe bihuriyeho abyazwe umusaruro ku nyungu z’abaturage bose.

Igihugu cya RDC kizwiho kugira uruzi rwa Congo rufite ubushobozi bwo gutanga umuriro w’amashanyarazi wakwifashishwa n’umugabane wa Afurika wose.

Kuri urwo ruzi hubatse ingomero ebyiri urwa Inga I na Inga II zitanga umuriro muke nyamara hari umushinga mugari wo kukaba ibindi byiciro kuri urwo ruzi, izatuma rubyara hafi megawati ibihumbi 50 nibyuzura.

RDC yatangije icyiciro cya gatatu cyo kubaka urugomero rwa Inga kizarangira mu myaka irindwi gitwaye miliyari 14 z’amadolari.

Muri Mata 2019 RwandAir yatangije ingendo zigana i Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ku wa 2 Nyakanga 2020, Ambasaderi Vincent Karega yashyikirije Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi impapuro zo guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu
Ambasaderi Karega yiyemeje gukomeza guteza imbere umubano w'u Rwanda na RDC umaze igihe
Ambasaderi Karega yavuze ko umubano uri hagati y'u Rwanda na RDC uri ku rwego rushimishije

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .