Ambasaderi Ngarambe yasabye ibihugu bicumbikiye abakoze Jenoside gutanga ubutabera bukwiye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 11 Mata 2020 saa 02:46
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Dr François-Xavier Ngarambe, yavuze ko ibihugu bigicumbikiye abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bikwiye kubaha ubutabera kuko aribyo bizarandura icyo cyaha burundu no kugikumira bikagerwaho neza.

Kuva ku wa 7 Mata 2020, u Rwanda n’Isi byinjiye mu bikorwa by’iminsi 100 yo kwibuka Jenoside yahitanye ubuzima bw’Abatutsi b’inzirakarengane basaga miliyoni.

Ni ibihe bidasanzwe kuko byahuriranye n’ingamba zafashwe mu kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko gashya ka Coronavirus cyibasiye Isi.

Ingamba zafashwe mu guhangana n’iki cyorezo zatumye abantu basabwa kuguma mu ngo zabo, binagira ingaruka ku bikorwa bihuza abantu benshi mu ruhame ngo batakwanduzanya.

Mu butumwa bwa Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa, Dr François-Xavier Ngarambe, ku Banyarwanda n’inshuti zabo muri icyo gihugu yavuze ko mu gihe cyo kwibuka bikwiye kugaragaza imbamutima ku bacitse ku icumu kuko ‘umubabaro wanyu ni wo wacu’.

Yagize ati “Nubwo ibihe bya COVID-19 turimo bidutandukanyije, imitima yacu iri hamwe, turibuka. Nyuma y’imyaka 26 habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye abacu basaga miliyoni mu Rwanda, mu gihe cy’iminsi 100 mu 1994 […] turibuka. Turibuka kandi ntituzabibagirwa na rimwe. Umuhate wanyu no kudaheranwa n’agahinda bituma tububaha mwese.’’

Yavuze ko abantu Abatutsi bahigwaga nk’inyamaswa, bakorewe iyicarubozo, baranicwa mu bugome ndengakamere.

Ati “Ubuzima bw’abasaga miliyoni bwarahagaritswe, inzozi za bo zirahonyorwa, icyizere bari bafite gihindurwa ubusa, ntituzabibagirwa na rimwe.’’

Ambasaderi Dr Ngarambe yavuze ko kugeza mu 2020, abagizweho ingaruka na Jenoside bagisaba ubutabera.

Ati “Imyaka 26 nyuma y’icyaha kiruta ibindi, abagizweho ingaruka na cyo baracyasaba ubutabera kubera ko babufiteho uburenganzira. Ibihugu byose abakoze Jenoside bihishemo, turabisaba ko bitanga ubutabera, […] ubutabera bugatangwa ubu n’iteka ryose kugira ngo icyo cyaha kirandurwe burundu ndetse no kugikumira bigerweho neza.’’

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bumaze gutanga impapuro zirenga 1000 zo guta muri yombi abakekwaho uruhare muri Jenoside baba mu mahanga. Mu mpapuro u Rwanda rwatanze, 700 zoherejwe mu bihugu 13 bya Afurika.

Abarokotse Jenoside bashima cyane ingabo za FPR Inkotanyi zagize uruhare mu kubarokora.

Ambasaderi Dr Ngarambe yakomeje avuga ko “Mu gihe twibuka ubugome bukabije bw’abakoze Jenoside n’ubugambanyi bw’abari bafite inshingano n’ubushobozi bwo kuyihagarika, turibuka kandi tukanishimira umurava ntagereranywa n’ubwitange bw’abari ingabo za FPR bahagaritse ayo mahano.’’

“Ikuzo, icyubahiro no kuzirikana by’iteka ryose ni iby’izo ntwarane zaharaniye ubwigenge n’abayobozi bazo by’umwihariko Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame, wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za FPR.’’

Nyuma y’imyaka 26 Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe, u Rwanda rwafashe icyerekezo gishya cyo kubaka igihugu gishya kitarangwamo amacakubiri kandi kidaheza.

Ni u Rwanda rw’amahoro, ubutabera n’uburinganire kuri bose, rutihanganira na gato ingengabitekerezo ya Jenoside n’ivangura iryo ari ryo ryose.

Ambasaderi Dr Ngarambe ati “Twese hamwe duhuriye mu kwibuka, twese hamwe turwanya ihakana n’ipfobya, twese hamwe turwanya abagoreka amateka […] kugira ngo twese duterurire mu ijwi rimwe n’umutima umwe tuti ‘Ntibizongera’.’’

Jenoside yakorewe Abatutsi yahitanye ubuzima bw’abasaga miliyoni. Mu 2004 yemewe ku rwego mpuzamahanga ndetse tariki 7 Mata buri mwaka yagizwe umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ambasaderi w'u Rwanda mu Bufaransa, Dr François-Xavier Ngarambe, yasabye ibihugu bicumbikiye abakoze Jenoside gutanga ubutabera bukwiye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .