Ni impapuro Perezida Mbumba yakiriye ku wa 31 Mutarama 2025, umuhango ubera mu Murwa Mukuru wa Namibia, Windhoek.
Perezida Mbumba yakiriye intashyo za mugenzi we Perezida Paul Kagame n’ibyifuzo by’u Rwanda byo guteza imbere umubano w’ibihugu byombi no gufatanya mu iterambere ry’inzego zitandukanye hashingiwe ku nyungu z’impande zombi.
Amb Hategeka yiyemeje gukomeza umubano usanzweho hagati y’ibihugu byombi no gukomeza gufatanya mu nzego zitandukanye.
Zirimo ubukerarugendo, uburezi no guteza imbere ikoranabuhanga, ubuhinzi n’ubworozi, ubufatanye mu bya tekiniki no guteza imbere izindi nzego hashingiwe ku masezerano y’ubufatanye yasinywe mu 2023.
Amb Hategeka kandi yashimiye ubuyobozi bwa Namibia ku bw’igikorwa cy’amatora ya perezida aheruka kuba mu Ugushyingo 2024, yarangiye Dr. Netumbo Ndemupelila Nandi-Ndaitwah atorewe kuyobora Namibia, bikaba biteganyijwe ko azarahira muri Werurwe 2025.
Perezida Mbumba yatangaje ko yakiriye neza intashyo za Perezida Kagame amwifuriza ishya n’ihirwe.
Uyu muyobozi yagaragaje ko Perezida Kagame n’uwahoze ari Perezida wa Namibia, Hage Geingob, witabye Imana muri Gashyantare 2024 azize uburwayi, bari basanzwe ari inshuti zikomeye, ubucuti bwabo bugakomereza no ku baturage b’ibihugu byombi.
Perezida Mbumba yashimangiye ko ubufatanye mu nzego nk’ubukerugendo, ubucuruzi, uburezi, kubungabunga amahoro n’umutekano, hagati y’ibihugu byombi bigomba gutezwa imbere haba hagati y’ibihugu mbombi no muri Afurika.
Yagaragje ko u Rwanda na Namibia bihuriye ku bintu bitandukanye cyane cyane ku kuba ibihugu birangwa n’isuku, agaragaza ko uwo muco ugomba gukoraho.
Ubwo yari i Windhoek, Amb Hategeka yaganiriye na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Namibia, Dr Peya Mushelenga na bwo baganira ku guteza imbere umubano w’ibihugu byombi mu nzego zinyuranye.
Yaganiriye kandi n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rwa Namibia gishinzwe ishoramari n’Iterambere, ku ngingo zijyanye no guteza imbere ubukungu, ubucuruzi, ishoramari, ubukerarugendo n’ibindi, ndetse bemeranya ko mu minsi iri imbere hazakorwa ingendoshuri zijyanye n’ubucuruzi.
U Rwanda na Namibia ni ibihugu bifitanye umubano ukomeye cyane ko Perezida Kagame amaze kugirira ingendo zitandukanye muri icyo gihugu.
Uretse kuba ibihugu byombi bihuriye mu miryango irimo Commonwealth, bikorana mu nzego zirimo iz’umutekano aho Polisi y’u Rwanda n’iya Namibia zifitanye amasezerano y’imikoranire ndetse muri Gashyantare 2024, mu izina rya Perezida Paul Kagame, Minisitiri w’Intebe, Dr. Edouard Ngirente, yagiye gushyingura Dr. Hage Geingob wayoboraga Namibia.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!