00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasaderi Festus Bizimana yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Sénégal

Yanditswe na
Kuya 9 May 2025 saa 08:43
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Festus Bizimana, yatanze inyandiko zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda muri iki gihugu kuri Perezida Bassirou Diomaye Diakhar Faye. Ni umuhango wabereye mu Ngoro ya Perezida mu Murwa Mukuru Dakar.

Nyuma yo gutanga izo nyandiko, Bizimana yakiriwe mu mubonano wihariye na Perezida Bassirou Diomaye Diakhar Faye aho yamushyikirije intashyo za mugenzi we w’u Rwanda, anamumenyesha ko Leta y’u Rwanda yifuza gushimangira umubano n’ubutwererane na Sénégal.
Yavuze ko amahirwe n’icyizere byo guhagararira u Rwanda na Perezida Kagame muri Sénégal, azabikoresha mu guteza imbere ubutwererane no gushimangira umubano hagati y’ibihugu byombi.

Yanaboneyeho umwanya wo kumugezaho uko ubukungu bw’u Rwanda n’imibereho myiza by’Abanyarwanda bikomeje gutera imbere na byinshi byagezweho mu myaka 31 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’uruhare rw’u Rwanda mu bikorwa biteza imbere umugabane wa Afurika no kubungabunga amahoro n’umutekano hirya no hino ku Isi.

Perezida Faye mu butumwa bwe, yifurije Ambasaderi Bizimana guhirwa mu nshingano ze, anamwizeza ubufatanye bw’inzego za Leta za Repubulika ya Sénégal, anatanga intashyo kuri mugenzi Perezida Paul Kagame.

Yashimye umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi n’ubufatanye mu nzego zinyuranye. Yamusabye kureba by’umwihariko amahirwe ari mu bucuruzi, ubukungu n’ishoramari mu rwego rwo gushimangira ubutwererane hagati y’ibihugu byombi muri urwo rwego.

Leta y’u Rwanda yafunguye Ambasade muri Sénégal muri Gicurasi 2011 ikaba ireberera ibihugu bya Sénégal, Cabo Verde, Gambia, Guinea Bissau na Mali.

Festus Bizimana ni Ambasaderi wa kane nyuma ya Gerard Ntwari, Mathias Harebamungu na Jean Pierre Karabaranga.

Ubwo Ambasaderi Bizimana yageraga ku Biro by'Umukuru w'Igihugu muri Sénégal
Ambasaderi Festus Bizimana ashyikiriza Perezida Faye impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda
Perezida Faye asuhuza Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda, Guillaume Serge Nzabonimana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .