Ni umuhango wabereye ku rwibutso rwa Jenoside rwa Ggolo ruherereye mu karere ka Mpigi muri Uganda, rukaba rushyinguyemo imibiri 4,771.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Col Joseph Rutabana yasabye ibihugu bigicumbikiye abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi kubaburanisha cyangwa bakoherezwa mu Rwanda.
Yasabye kandi ibihugu bitandukanye gushyiraho amategeko ahana icyaha cya Jenoside n’ihakana ryayo, mu kwirinda ko hari ahandi byazongera kuba ku isi.
Ati “Icyaha cya Jenoside kirakomeye, nta gihugu na kimwe gikwiriye kuyikerensa. Ntabwo tuzihanganira iyo myitwarire nkuko ihakana rya Jenoside yakorewe Abayahudi ritigeze rikinishwa.”
Icyakora Ambasaderi Rutabana yavuze ko kurwanya abahakana Jenoside bidakwiriye gufatwa nko kubabuza ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo.
Julius Kivuna wari uhagarariye Guverinoma ya Uganda, yagarutse ku mitegurire ya Jenoside n’uburyo itangazamakuru n’inyigisho z’urwango byagize uruhare mu kuyihembera.
Yavuze ko ari umukoro wa buri wese kurwanya imvugo nk’izo zishobora kuganisha kuri Jenoside.
Ati “Ku bahakanyi ba Jenoside, uyu munsi turi aha twibuka. Ni ikimenyetso gikomeye cy’uko Jenoside yabayeho. Biteye isoni kuba hari abagihakana ubu bwicanyi ndengakamere nyuma y’imyaka 28 bubaye.”
Uwamungu Jean de Dieu uri mu banyamuryango b’Ishyirahamwe Humura, yatanze ubuhamya bw’inzira yo kurokoka kwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Yavuze uburyo yatabawe n’imbwa yamukuye mu rwobo yari yajugunywemo n’abicanyi, urwo rwobo rurimo indi mibiri y’abatutsi bari bishwe.
Ati “Nabacitse inshuro eshatu ariko ubwo abasirikare bamfataga bambwiye ko bagiye kunsangisha umuryango wanjye. Umusirikare yaramfashe anjyana munsi y’umuhanda, anyereka imibiri y’abasirikare b’Inkotanyi bishwe maze bacukura umwobo banshyiramo na ya mibiri.”
Uwamungu yavukiye mu muryango w’abantu icyenda ariko bose barishwe harokoka we gusa. Bamwe imibiri yabo yanazwe muri Nyabarongo.
Yashimiye FPR Inkotanyi yahagaritse Jenoside ikarokora abicwaga, hakanashyirwa imbaraga mu kubaka inzibutso za Jenoside muri Uganda zashyinguwemo Abatutsi babaga bajugunywe muri Nyabarongo, imibiri yabo ikagaragara mu kiyaga cya Victoria.
Muri Uganda habarizwa inzibutso eshatu za Jenoside yakorewe Abatutsi zibarizwa muri Uganda.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!