Ibi yabigarutseho mu mwiherero w’iminsi ibiri w’Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi batuye mu Burayi wabereye i Genève mu Busuwisi, ugasozwa tariki 2 Ukwakira 2022.
Abanyamuryango bahawe ibiganiro bitandukanye ku ntekerezo shingiro y’imiyoborere y’u Rwanda nyuma ya 1994.
Nyuma y’ikiganiro cyatanzwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr Bizimana Jean Damascène, Ambasaderi Busingye yavuze ko Ubunyarwanda bwanyuze mu nzira ndende bwatewe n’abakoloni.
Ati “Ubunyarwanda bwanyuze mu nzira ndende cyane buhindurwa, bushyirwa mu bigeragezo byinshi ariko uyu munsi tukaba tugihari nk’Abanyarwanda. Hagiye haza ibindi bintu byinshi kugeza ubwo mwabonye uko u Rwanda rw’uyu munsi rumeze.”
Ambasaderi Busingye yakomeje agira ati “Ibiganiro bya Minisitiri Bizimana ni amateka y’igihugu cyacu, aho twanyuzemo. Ubunyarwanda bwanyujijwe mu bigeragezo byinshi cyane, buriya uko yagiye abusobanura uko abakoloni babwibasiye bakabwandikaho ibyo bakeneye byose.”
Yakomeje avuga ko nubwo bwahuye n’ibigeragezo bitandukanye ariko butigeze buvaho ahubwo bwakomeye kurushaho.
Ati “Murareba aya mazu tuba turimo harimo inkingi, ubukomere bw’inkingi bushingiye ku muriro bayinyujijemo. Izi zose ziba ari inkingi z’ibyuma bikomeye cyane zanyuze mu muriro mwinshi. Ubunyarwanda bukomeye nk’ibyuma kuko bwanyuze mu muriro ubaho wose ntibwashya ngo bushyireho, ahubwo bwarakomeye nk’ibyuma. Birashoboka ko twashoboraga tuzimira burundu.”
Ambasaderi Busingye avuga ko kimwe mu byatumye Ubunyarwanda bukomera, ari FPR Inkotanyi kuko yaje ifite impinduramatwara, ifite intego kandi izi aho iganisha igihugu.
Ati “Haba abari mu gihugu, abari hanze yacyo byarashobokaga ko twari kuzimira bikarangira ariko ntabwo twazimiye. Iki ni ikintu cy’ingenzi.”
Yavuze ko FPR Inkotanyi yaje ije guhindura imitekerereze mibi ubutegetsi bwari buriho bwari bwarakwije mu Banyarwanda yo kubacamo ibice.
Ati “Icyo RPF yita impinduramatwara ntabwo ari uguhindura amatwara ya Habyarimana gusa ni uguhindura iriya ntekerezo yose bari bashyize mu Munyarwanda, bakayikwikoreza ukaba umunebwe, ugahinduka mugufi, muremure, uwirabura, inzobe, uw’amazuru ugahinduka buri kintu cyose. Iyo mpinduramatwara ifata umwanya, ikindi ni uko ariya mateka yose twanyuzemo kuza kugeza ubu ntabwo ari amateka yo mu kirere yari ari mu bantu nkatwe twese turi aha, yagizwemo uruhare n’abantu.”
Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bari i Burayi bitabiriye uyu mwiherero basaga 500, basabwe gukomeza Ubunyarwanda n’ibyo u Rwanda rwagezeho.
Kurikira ikiganiro Amb. Busingye yatanze uwo munsi i Genève mu Busuwisi






















































TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!