00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasaderi Bugingo yashyikirije Perezida Hakainde impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Zambia

Yanditswe na Mugisha Christian
Kuya 23 May 2024 saa 05:13
Yasuwe :

Ambasaderi Bugingo Emmanuel, yashyikirije Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu.

Ku wa 22 Gicurasi 2024, ni bwo Ambasaderi Bugingo yashyikirije izi mpapuro Perezida Hakainde Hichilem, nyuma y’uko yahawe izi nshingano n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 25 Mutarama 2024, akaba yarasimbuye Rugira Amandin wari usanzwe muri uyu mwanya.

Ambasaderi Bugingo Emmanuel, yari asanzwe ari Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko. Mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X, yavuze ko yishimiye iki gikorwa kandi anejejwe no kuba agiye gutanga umusanzu mu gushimangira umubano w’ibihugu byombi.

Yakoze imirimo itandukanye muri Minisiteri ya Siporo, ari Umuyobozi ushinzwe Siporo mu yahoze ari Minisiteri ya Siporo n’Umuco [MINISPOC].

Mu 2015 Bugingo yanditse igitabo yise ‘Gusimbuka Urukiramende [High Jumping / Saut en hauteur] gikubiyemo umuco na siporo Abanyarwanda bo hambere bakoraga.

Ibi bihugu byombi bisanganywe umubano wihariye, ibyashimangiwe n’uruzinduko Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda, Paul Kagame, yagiriye muri Zambia, aho yasuye ahantu hatandukanye harimo n’Umujyi w’Ubukerarugendo rwa Livingstone, muri Mata 2022.

Icyo gihe Perezida Kagame muri Zambia, we na mugenzi we, Hakainde Hichilema bakurikiranye isinywa ry’amasezerano arindwi mu nzego zitandukanye harimo n’ajyanye n’ubufatanye mu bucuruzi n’ishoramari, afite intego yo guteza imbere ubucuruzi bwambukiranya imipaka, ishoramari ndetse n’iterambere ry’urwego rw’abikorera hagati y’ibihugu byombi.

Mu mwaka wakurikiyeho Perezida Kagame yakiriye mugenzi we wa Zambia, Hakainde Hichilema, bagirana ibiganiro byihariye byibanze ku mubano w’ibihugu byombi. Perezida Hichilema yari yitabiriye Inama y’lhuriro ku Ikoranabuhanga rikoreshwa mu mabanki n’ibigo by’imari, yiswe ‘Inclusive Fintech Forum’ yagombaga kubera i Kigali.

Mbere y’aho ariko gato Perezida Hakainde, nabwo yari i Kigali ubwo yari yitabiriye Inama y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma zigize Commonwealth, [CHOGM], yabaye mu 2022.

Ambasaderi Bugingo Emmanuel, yashyikirije Perezida wa Zambia, Hakainde Hichilema, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu
Ambasaderi Bugingo Emmanuel, yavuze ko yishimiye iki kigorwa kandi anejejwe no kuba agiye gutanga umusanzu mu gushimangira umubano w’ibihugu byombi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .