00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasade y’u Rwanda muri Sénégal yizihije imyaka 10 imaze ifunguye imiryango (Amafoto)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 1 Ukuboza 2021 saa 09:54
Yasuwe :

Abanyarwanda baba muri Sénégal bifatanyije n’inshuti zabo mu birori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 Ambasade y’u Rwanda imaze ifunguye imiryango mu Mujyi wa Dakar.

Ibi birori byabereye mu Mujyi wa Dakar muri Sénégal ku wa 30 Ugushyingo 2021.

Byitabiriwe n’intumwa za Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Sénégal, n’Abanya- Sénégal baba mu Mahanga, abahagarariye ibihugu n’imiryango Mpuzamahanga muri iki gihugu, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda zirimo n’abashoramari. Umushyitsi Mukuru yari Dr Uwera Claudine, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Igenamigambi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi y’u Rwanda.

Dr Uwera yari i Dakar aho yitabiriye Inama ya 8 y’Abaminisitiri ihuza u Bushinwa n’Ibihugu bya Afurika ku bijyanye n’Ubutwererane yabaye kuva tariki ya 28 kugeza ku wa 30 Ugushyingo 2021.

Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Igenamigambi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Dr Uwera Claudine, yashimye umubano w'u Rwanda na Sénégal

Mu butumwa bwe, Dr Uwera, yagaragaje ko u Rwanda na Sénégal ari ibihugu bifitanye umubano w’igihe kirekire.

Yagarutse ku ngendo z’Abakuru b’Ibihugu bombi, aho Perezida Paul Kagame na mugenzi we wa Sénégal, Macky Sall bakoze mu gushimangira uwo mubano wubakiye ku bwubahane ku bihugu byombi binafite za Ambasade zibihagarariye.

Dr Uwera yagaragaje ko mu rwego rw’ubufatanye hasinywe amasezerano mu nzego zitandukanye kandi akaba ashyirwa mu bikorwa.

Ibirori byo kwizihiza imyaka 10 u Rwanda rumaze rufunguye Ambasade yarwo muri Sénégal ni indi gihamya y’umubano uri mu cyerekezo kizima kandi hari n’ubushake bwo gusinya andi hagamijwe gukomeza kuwuteza imbere mu bya politiki, ubukungu, umuco n’ubumenyi n’ikoranabuhanga.

Dr Uwera yagarutse ku mateka igihugu cyanyuzemo n’uko cyagiye kiyubaka hifashishijwe indangagaciro ziri mu muco w’Abanyarwanda zabafashije kwishakamo ibisubizo nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yasobanuye ko kuva icyo gihe Abanyarwanda biyemeje kubumbatira ubumwe bwabo, kubazwa ibyo bashinzwe, kureba kure no kwagura amarembo.

Umujyanama wa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Abanya-Sénégal, Malick Diouf, yagaragaje ko u Rwanda n’igihugu cye bifitanye umubano mwiza cyane, kandi biteguye gukomeza kuwushimangira ukarushaho kugirira akamaro abaturage b’Igihugu byombi.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Karabaranga Jean Pierre, yagarutse ku bikorwa Ambasade yibanzeho mu myaka 10 ishize n’uruhare rw’abantu batandukanye barimo ubuyobozi bwa Sénégal, abahagarariye ibihugu n’imiryango mpuzamahanga mu Rwanda, inshuti z’u Rwanda n’Abanyarwanda baba muri Sénégal.

Muri ibyo bikorwa birimo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, Umunsi wo Kwibohora, Umunsi w’Intwari, Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, Umunsi wa Afurika, Umuganda, n’izindi gahunda z’Igihugu harimo gahunda zigenerwa urubyiruko, Inama y’Igihugu y’Umushyikirano, gahunda ya “Come and See” n’izindi.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Karabaranga Jean Pierre n'umudamu we hamwe na Ambasaderi wa Cameroun muri Sénégal, Jean Koe Ntonga ndetse na Perezida w'Urugaga rw'Abashoramari muri Sénégal, Babacar Ngom n'umukobwa we

Ambasaderi Karabaranga yibukije ko ibi birori byagezweho kubera intambwe Perezida Republika y’u Rwanda yateye mu 2011 agafungura Ambasade y’u Rwanda muri Sénégal kugira ngo ishimangire ubucuti n’umubano mwiza w’ibihugu byombi.

Yagize ati “Ndasaba mwe muba mu mahanga kuzirikana icyo gihango igihe cyose.’’

Yashimiye abashoramari bo muri Sénégal ko bagaragaza ubushake bwo gushora imari mu Rwanda, anashishikariza n’abandi kurusura mu rwego rwo kwirebera amahirwe y’ishoramari arurimo n’ibyiza birutatse.

Uhagarariye Abahagarariye Ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga muri Sénégal, Jean Koe Ntonga, akaba asanzwe ari Ambasaderi wa Cameroun muri iki gihugu, yagaragaje ko Ambasade y’u Rwanda yagize uruhare rukomeye mu kurushaho kubaka ubumwe bw’abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga.

Yasobanuye ko uwo musanzu wabo ukubiye mu gutanga ibitekerezo, mu nama bahuriramo by’umwihariko kuba igihe cyose yabatumiraga muri gahunda zitandukanye itegura zirimo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Umunsi w’Intwari, uwo Kwibohora byatumye basobanukirwa neza uko igihugu cyiyubatse.

Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Sénégal, Dr Jovith Ndahinyuka yashimye cyane uruhare Abanyarwanda baba muri Sénégal (ACRS) bagira muri gahunda zinyuranye z’igihugu, abasaba gukomeza gukorera hamwe. Yanashimye uko ACRS ifatanya na Ambasade kandi ko bazakomeza gusenyera umugozi umwe muri gahunda z’Igihugu.

Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Sénégal, Dr Jovith Ndahinyuka(ibumoso)

Umuyobozi w’Urugaga rw’Abashoramari muri Sénégal, Babacar Ngom, yagaragaje ko u Rwanda ari igihugu cy’intangarugero muri byinshi harimo umutekano, isuku, kwihutisha serivisi n’amahirwe menshi mu ishoramari n’ibindi, byose byubakiye ku buyobozi bwiza u Rwanda rufite.

Mu kwizihiza isabukuru y’imyaka 10, hatanzwe ibihembo binyuze mu irushanwa ryateguwe mu buryo bw’ikoranabuhanga (Online Quiz competition) rigamije kurushaho kumenyekanisha u Rwanda by’umwihariko gukangurira abantu kurusura no kurushoramo imari.

Ibyo bibazo byibanze cyane ku mateka y’u Rwanda, ubuyobozi bwiza bw’u Rwanda, imibanire myiza yarwo na Sénégal, ishoramari mu Rwanda, Ubukerarugendo mu Rwanda na Gahunda yo guteza imbere ibikorerwa mu gihugu ‘Made In Rwanda’.

Abantu batatu ba mbere batsinze bahawe ibihembo birimo amatike y’indege yo gusura u Rwanda yatanzwe na RwandAir, gucumbikirwa muri zimwe muri hoteli zikomeye mu Rwanda no gusura za Pariki n’Ingoro ndangamurage z’u Rwanda. Iri rushanwa ryateguwe ku bufatanye n’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere (RDB). Abatsinze ni Lo Fatoumata Bintou Cecile, Amadou Wade na Ndeye Khardiata Gaye.

Abandi batsindiye ibihembo ni Arsène Gasana, Jacques Sindayigaya na Cheikh Bassirou Diagne bahembwe telefoni zikorerwa mu Rwanda zo mu bwoko bwa Mara Phones. Ikindi cyiciro kigizwe n’abantu 50 cyahawe icyayi n’ikawa by’u Rwanda byatanzwe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere Iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB).

Abitabiriye ibirori byo kwizihiza Isabukuru y’Imyaka 10 Ambasade y’u Rwanda imaze ifunguye imiryango muri Sénégal basusurukijwe n’umuhanzi Massamba Intore binyuze mu ndirimbo n’imbyino za Kinyarwanda.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Karabaranga Jean Pierre, yashimye abagize uruhare mu gutuma ambasade y'urwa Gasabo ishinga imizi i Dakar
Perezida w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Sénégal, Dr Jovith Ndahinyuka yashimye cyane uruhare Abanyarwanda baba muri Sénégal (ACRS) bagira muri gahunda zinyuranye z’igihugu
Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Karabaranga Jean Pierre, yashishikarije abashoramari bo muri iki gihugu gusura urwa Gasabo no kureba amahirwe arurimo
Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Igenamigambi muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, Dr Uwera Claudine na Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Karabaranga Jean Pierre, mu banyacyubahiro bitabiriye ibi birori
Mu kwizihiza iyi sabukuru hakaswe umutsima uri mu ishusho ya Kigali Convention Centre, inyubako imaze kubaka izina mu kwakira inama mpuzamahanga zibera mu Mujyi wa Kigali no mu Rwanda muri rusange
Abatsinze bahawe amatike ya RwandAir azabemerera gusura u Rwanda
Jacques Sindayigaya na Arsène Gasana batsindiye telefoni za Mara Phones
Intore Massamba yasusurukije Abanyarwanda baba muri Sénégal
Intore Massamba yaririmbye, benshi barizihirwa
Itorero Igicumbi cy'Umuco ni ryo ryasusurukije abitabiriye ibi birori
Bafatanyije gucinya akadiho bishyira kera
Wari umunsi w'ibyishimo bidasanzwe
Abitabiriye ibi birori banyuzagamo bakaganira
Ambasaderi Karabaranga Jean Pierre aganira n'abarimo Jean Koe Ntonga uyobora Abahagarariye Ibihugu n’Imiryango Mpuzamahanga muri Sénégal
Wari umwanya mwiza wo kwishimira intambwe imaze guterwa mu mubano w'u Rwanda na Sénégal
Abanyarwanda bitabiriye ibi birori bari kumwe n'inshuti zabo
Ibirori byo kwizihiza imyaka 10 Ambasade y’u Rwanda imaze ifunguye imiryango muri Sénégal byitabiriwe n'abanyacyubahiro batandukanye
Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Karabaranga Jean Pierre n'umudamu we hamwe na Ambasaderi wa Cameroun muri Sénégal, Jean Koe Ntonga ndetse na Perezida w'Urugaga rw'Abashoramari muri Sénégal, Babacar Ngom n'umukobwa we
Bateze amatwi ubutumwa bwatangiwe muri iki gikorwa
Ambasade y’u Rwanda muri Sénégal yizihije imyaka 10 imaze ifunguye imiryango
Ambasaderi w’u Rwanda muri Sénégal, Karabaranga Jean Pierre, Massamba na Ismael Lo, umunyamuziki wo muri Senegal

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .