Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 14 Ukuboza 2020, yashyize mu myanya abayobozi bashya muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Ubutwererane n’Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba barimo Nyiramatama Zaina wagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc.
Kuri uyu wa Kane tariki 14 Mutarama 2021, nibwo Amb Nyiramatama yatanze kopi zimusabira uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda muri Maroc.
Ambasade y’u Rwanda muri Maroc yatangaje ku rukuta rwa Twitter ko izi kopi zashyikirijwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane wa Maroc, Nasser Bourita.
Ni igikorwa cyabaye hubahirijwe ingamba zo kwirinda icyorezo cya COVID-19, aho abayobozi ku mpande zombi bari bambaye agapfukamunwa n’amazuru ndetse banahanye intera.
Nyiramatama Zaina yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda mu Bwami bwa Maroc asimbuye Sheikh Habimana Saleh.
Amb Nyiramatama yari amaze igihe kinini ahagarariye Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe muri Tchad, umwanya yagiyeho avuye mu buyobozi bwa Komisiyo y’Igihugu y’Abana.
U Rwanda na Maroc bifitanye umubano mwiza ushingiye ku burezi, aho imibare yo mu 2020 yerekana ko hari Abanyarwanda basaga 110 biga muri icyo gihugu, mu mashami arimo ubuvuzi bunyuranye, engineering n’ibindi.
Today, the Ambassador-Designate of the Republic of #Rwanda to the Kingdom of #Morocco Mrs. Zaina Nyiramatama, presented copies of her letters of credence to H.E. Nasser Bourita, Minister of Foreign Affairs, African Cooperation and Moroccan Expatriates @RwandaMFA @MarocDiplomatie pic.twitter.com/KkbLlR3dUW
— Rwanda Embassy in Morocco (@RwandainMorocco) January 14, 2021

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!