00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amb. Uwihanganye yatanze impapuro zimwemerera guhagarira u Rwanda muri Brunei

Yanditswe na IGIHE
Kuya 18 May 2025 saa 01:26
Yasuwe :

Amb. Jean de Dieu Uwihanganye, yashyikirije Umwami wa Brunei, Sultan Haji Hassanal Bolkiah Mu’izzaddin Waddaulah, impampuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

Ni umuhango wabereye mu ngoro y’ibwami, Istana Nurul Iman, ku wa 17 Gicurasi 2025.

Ambasaderi Uwihanganye, ufite icyicaro muri Singapore, anahagarariye u Rwanda muri Australia na New Zealand. Niwe Ambasaderi ugiye guhagararira u Rwanda bwa mbere muri Brunei kuva ibihugu byombi byakwemeza kugirana umubano mu bya doplomasi, mu myaka ikabakaba itanu ishize.

Mu ruzinduko arimo muri Brunei, Ambasaderi Uwihanganye yahuye kandi na Dato Seri Paduka Abdul Manaf, Minisitiri w’umutungo kamere n’ubukerarugendo, bagirana ibiganiro byibanze ku bufatanye bw’ibihugu byombi mu guteza imbere ubukerarugendo.

Biteganijwe ko Ambasaderi Uwihanganye azanahura n’abandi bayobozi bakuru muri Brunei, baganire ku bufatanye n’u Rwanda mu nzego zitandukanye, zirimo ishoramari mu rwego rw’ubwubatsi, ubuhinzi ndetse no mu bijyanye n’imari.

U Rwanda na Brunei bihurira mu Muryango wa Commonwealth. Ibihugu byombi byatangiye umubano ushingiye kuri diplomasi, mu Kuboza 2020.

Muri Kamena 2022, Perezida Paul Kagame yabonanye n’Umwami Sultan Haji Hassanal Bolkiah Mu’izzaddin Waddaulah wa Brunei, ubwo yari mu Rwanda yitabiriye inama ya 26 y’Abakuru b’ibihugu bigize Umuryango wa Commonwealth (CHOGM), bagirana ibiganiro byibanze ku ngingo zifitabye isano n’inyungu rusange z’ibihugu byombi.

Muri uru rugendo, Umwami wa Brunei Sultan Haji Hassanal Bolkiah Mu’izzaddin Waddaulah yari aherekejwe n’Igikomangoma Abdul Mateen.

Brunei ni igihugu gito ariko gikize giherereye mu Majyepfo y’Iburasirazuba bwa Aziya, gifite abaturage basaga gato ibihumbi 455.000.

Hashize imyaka myinshi, ubukungu bwa Brunei bushingiye ahanini ku kohereza mu mahanga ibikomoka kuri peteroli na gaze, ku buryo asaga kimwe cya kabiri cy’umusaruro mbumbe w’ubukungu bw’iki gihugu gituruka mu mafaranga ava mu bucukuzi bw’ibikomoka kuri peteroli.

Uretse ibyo, umusaruro w’imbere mu gihugu wa Brunei wunganirwa n’inyungu nyinshi zituruka mu ishoramari ryo mu mahanga, ahanini rikorwa binyuze mu kigo cy’ishoramari cya Brunei (BIA), gicungwa na Minisiteri y’imari y’iki gihugu.

Abasesenguzi bagaragaza u Rwanda nk’ahantu heza Brunei ishobora gushora imari, bashingiye ahanini ku mategeko mashya agenga ishoramari ari mu Rwanda, yorohereza cyane ishoramari mpuzamahanga.

Gushora imari mu mahanga kandi bijyanye na gahunda Brunei yihaye yo kubaka ubukungu budashingiye gusa ku bucuruzi bw’ibikomoka kuri peteroli na gaze.

Kuri ubu, ibihugu byombi biri kuganira ku masezerano y’ubufatanye mu burezi na gahunda yo gukuraho za Visa ku benegihugu babyo.

Amb. Uwihanganye yatanze impapuro zimwemerera guhagarira u Rwanda muri Brunei
Amb. Jean de Dieu Uwihanganye, aganira n’Umwami wa Brunei, Sultan Haji Hassanal Bolkiah Mu'izzaddin Waddaulah

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .