Amb. Sebashongore yatanze kopi z’impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Bubiligi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 20 Kanama 2020 saa 09:58
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi Sebashongore Dieudonné ku wa 18 Kanama 2020 yatanze kopi z’impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu Bubiligi.

Iki gikorwa kibanziriza icyo gutanga impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda mu Bubiligi aho azajya i Bwami gushyigikiriza Umwami Philippe impapuro zimuhesha uburenganzira bwo busesuye no kumuha ubutumwa bwa Perezida Kagame.

Mu kiganiro kigufi yagiranye na IGIHE kuri telefoni, Sebashongore yagize ati ‘‘Kuba narageze i Bruxelles ku Cyumweru nkemererwa gutanga izi mpapuro muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga nyuma y’iminsi itatu gusa byerekana ubwubahane n’umubano mwiza uri hagati y’ibihugu byombi u Rwanda n’u Bubiligi. Nabyakiriye neza cyane.’’

Mu nyandiko yatanzwe na Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi yamenyesheje Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye mu Bubiligi no muri Luxembourg ko Ambasaderi Sebashongore yishimiye kuzakorana nabo kandi ko ashishikajwe no gukomeza gusigasira ibyagezweho n’abamubanjirije.

Igira iti ‘‘Amarembo ya Ambasade y’u Rwanda aruguruye kuri mwese, murisanga muri ‘Rwanda House.’

Ambasaderi Dieudonné Sebashongore ku Cyumweru tariki 16 Kanama 2020 nibwo yageze mu Mujyi wa Bruxelles aho azakorera imirimo ye.

Muri Gashyantare uyu mwaka nibwo Perezida Paul Kagame yagennye Sebashongore ngo ahagararire u Rwanda mu Bubiligi ndetse muri Werurwe yemezwa na Sena.

Sebashongore yasimbuye Rugira Amandin wagizwe Ambasaderi uhagarariye u Rwanda muri Zambie.

Ambasaderi Sebashongore Dieudonné ku wa 18 Kanama 2020 yatanze kopi z’impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu Bubiligi. Zakiriwe n'Umukuru wa Protocole muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Bubiligi, France Chainaye

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .