Ibyo biganiro byabaye hakoreshejwe ikoranabuhanga mu kubahiriza ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya COVID-19.
Umuhango watangijwe n’ijambo rya Gilles Bazambanza uyobora DRB-Rugari, ihuriro ry’Abanyarwanda batuye mu Bubiligi, wahaye ikaze Ambasaderi Sebashongore, kuko bwari ubwa mbere agize ibiganiro mbwirwaruhame n’abanyarwanda kuva yatangira imirimo ye mishya yo guhagararira u Rwanda mu Bubiligi tariki ya 29 Nzeri 2020.
Ambasaderi Sebashongore yavuze ko intego ye ari uko abanyarwanda batahiriza umugozi umwe, kandi bagakunda igihugu cyabo.
Ati “Abanyarwanda haba ab’imbere mu gihugu cyangwa hanze yacyo, bose bagomba kumenya ko u Rwanda ari urwabo kandi ari byiza ko twakomeza gutahiriza umugozi umwe.”
Ambasaderi Dr. Sebashongore yongeye kuvuga ko Abanyarwanda bose bahawe ikaze muri Rwanda House, inyubako ikoreramo Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi.
Ati “Uretse n’uko muza mudusanga Ambasade ni iyanyu , ariko kandi njye n’abo dukorana turateganya ko ibihe nibigenda neza tuzabasanga aho mutuye mu ntara zose zigize u Bubiligi na Luxembourg kugira ngo tubasure tuganire, tumenyane birushijeho twungurane ibitekerezo bigamije kuduteza imbere no guteza imbere igihugu cyacu kiza dukunda.”
Ambasaderi Dr. Sebashongore yashimiye ababashije kwitabira ibiganiro mu buryo bw’ikoranabuhanga, anabakangurira kujya basura u Rwanda uko babishoboye.
Yagarutse kandi gukunda kuganiriza abana babakomokaho mu rurimi rw’Ikinyarwanda. Ati “Byaba bibabaje tuvuga indimi z’amahanga gusa abana bacu ntibamenye ururimi rw’inkomoko. Ibyo mbabwira ndabizi nabaye ino ndahiga ariko nza gufata icyemezo cyo gutaha, hari byinshi nagizeho inararibonye mpereye ku bana banjye.”
Yakomeje agira ati “Benshi mutuye ino murimo benshi b’abahanga bashobora kujyana ubumenyi n’ubushobozi bahashye cyangwa bifitemo bagafatanya n’abari imbere mu gihugu, ndabakangurira kubikora.”
Muri ibi biganiro, abitabiriye bahawe umwanya babaza ibibazo bitandukanye, Amb. Sebashongore afatanyije na Bosco Ntibitura na Gustave Ntwaramuheto, Abajyanama muri Ambasade y’u Rwanda mu Bubiligi basubije ibibazo byose byashoboraga guhita bibonerwa ibisubizo ako kanya.
Amb Sebashongore yifurije abanyarwanda ibihe byiza bisoza umwaka no gukomeza kwirinda icyorezo cya Civid-19.
Umugoroba w’ibiganiro watangiye saa kumi z’umugoroba urangira saa kumi n’ebyiri n’igice.


TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!