00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amb. Sebashongore yagaragaje ko abapfobya n’abahakana Jenoside badakwiye kurebererwa

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 6 June 2022 saa 08:04
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Sebashongore Dieudonné, yavuze ko abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 badakwiye guhabwa agahenge ahubwo bakwiye guhashywa mu mpande zose.

Ni ubutumwa yatanze ku wa 4 Kamena 2022 ubwo Abanyarwanda baba mu Mujyi wa Namur mu Bubiligi bifatanyaga n’inshuti zabo mu Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi, yahitanye inzirakarengane zisaga miliyoni mu mezi atatu.

Igikorwa cyo Kwibuka Jenoside cyabereye muri Namur nyuma yo kunyura no mu yindi mijyi n’uduce dutandukanye mu Bubiligi.

Ambasaderi Sebashongore yavuze ko kuba mu Bubiligi hibukwa Jenoside yakorewe Abatutsi ari ingenzi cyane kuko bigamije guha agaciro ‘abacu bishwe no kugira ngo aya mateka mabi amenyekane ntihazagire n’ahandi biba ku Isi.’

Yakomeje ati “Nkuko mubizi abapfobya n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi bari muri iki gihugu n’ahandi hose ku Isi bahora benyegeza ibyo bavuga kandi bakora, babeshya cyane bikagira ingaruka mbi yo kuyobya amarari mu babumva bamwe. Nagira ngo nibutse hano ko Jenoside yakozwe mu Rwanda hakicwa imiryango y’Abatutsi bazira uko bavutse, itari umwihariko w’u Rwanda gusa kuko n’amateka yashegeshe ikiremwamuntu gishyira mu gaciro.’’

Amb. Sebashongore yashimye cyane Abanyarwanda batuye Namur uko bishyize hamwe bagategura iki gikorwa ngarukamwaka, ashimangira ko byerekana ko ari ba ambasaderi beza b’u Rwanda.

Yagize ati “Mukomeze mutyo duhore twibuka kandi twiyubaka.’’

Amb. Sebashongore yabwiye abarokotse Jenoside ko Leta y’u Rwanda izakomeza kubashyigikira muri gahunda zibaganisha ku kwiyubaka no kwiteza imbere.

Umuhuzabikorwa w’Igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 28 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Mujyi wa Namur, Philbert Rugumire, yavuze ko igikorwa cyo Kwibuka gituma hari abamenya amateka y’u Rwanda, bakagira n’amatsiko yo kumenya urugendo rwanyuze rwiyubaka.

Yagize ati “Iki gikorwa kirimo ibice bitatu bifite icyo bivuze cyane kuko twatangiye dukora urugendo rwo kwibuka duca mu mujyi rwagati, hafi ya Kaminuza ya Namur, aho benshi mu baturanyi bacu bibaza ibyo turimo bagasoma inyandiko tuba twanditse bakarushaho gusobanukirwa.’’

Nyuma y’uru rugendo, abarwitabiriye bahuriye mu Busitani bw’Umujyi wa Namur buzwi ku izina rya Jardin du Mayeur. Aha ni ho hatangiwe imbwirwaruhame n’ubutumwa butandukanye bwa Ambasaderi Sebashongore Dieudonné; Maxime Prévot, Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi akaba n’Umuyobozi wa Namur ndetse na Lionel Karugarama na Philbert Rugumire bagize itsinda ryateguye iki gikorwa.

Abawitabiriye kandi basangijwe ubuhamya bwa Béatrice Mukamurindwa, warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Yavuze ku ishyirahamwe yashinze rifasha abashakisha abana batandukanye n’ababyeyi muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Lionel Karugarama umwe mu bagize itsinda ryateguye igikorwa cyo kwibuka yavuze ko abatuye Namur bamaze kubigira umuco ko kwibuka ari ingenzi.

Yagize ati “Buri mwaka hano mu Mujyi wa Namur bimaze guhama ko tugomba guhagarika ibyo turimo byose mu buzima bwa buri munsi, tugafata umwanya tukibuka abacu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.’’

“Turashimira cyane Ubuyobozi bw’Umujyi wa Namur, buri mwaka bwifatanya natwe mu gutegura neza iki gikorwa kugira ngo twereke inshuti n’abaturanyi b’uyu mujyi ibyo abacu bakorewe ndetse n’ibyo bene wabo b’Abasirikare bari mu butumwa bwa Loni bakorewe ubwo bicwaga i Kigali.’’

Yavuze ko mu kwibuka havamo ingamba zituma amateka amenyekana ndetse hakanafatwa ingamba zituma ibyabaye bitazongera ukundi.

Yakomeje ati “Twibuka rero ngo dufatanye n’abaturanyi ngo aya mateka bayamenye bitazagira aho byongera kuba, kandi birinde ubugome ubwo ari bwo bwose buvuka kubera urwango rwo kwicamo ibice hangendewe ku turere ubwoko cyangwa amadini.’’

Mu kwigisha abakiri bato amateka u Rwanda rwanyuzemo, abana batanze ubutumwa bushimangira ko Jenoside idakwiye kongera kubaho ukundi kuko “twarashibutse.’’

Nk’uko bimaze kuba umuco mu Bubiligi, igikorwa cyo kwibuka kiba kigabanyije mu byiciro bitatu; birimo urugendo rwo kwibuka, ibiganiro cyangwa se ubuhamya bigasozwa n’ijoro bise Igicaniro, aho bahura bakareba amafoto babashije kwegeranya y’imiryango yishwe yazimye bakavuga uko babanye, uko bari babayeho mu buzima bwa mbere yo kwicwa, ubazi wese, umenye uri ku ifoto agahaguruka akamuha isura n’izina imbere y’abandi.

Abana bakiri bato ni bo bari batwaye icyapa kinini cyerekana ko abari muri uru rugendo bibukaga Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abitabiriye igikorwa cyo kwibuka bari bacanye n'urumuri rw'icyizere
Ambasaderi Sebashongore Dieudonné aganira na Maxime Prévot, Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi akaba n’Umuyobozi w'Umujyi wa Namur
Si ku nshuro ya mbere, abatuye muri Namur bahurira mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Abakiri bato na bo bacanye urumuri rw'icyizere
Abanyarwanda n'inshuti zabo zo mu Mujyi wa Namur bifatanyije mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Maxime Prévot asuhuza Urubyiruko rw'Abanyarwanda rwifatanyije n'ababyeyi barwo kwibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi
Amb. Sebashongore yavuze ko abapfobya n'abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi badakwiye kurebererwa
Umuhuzabikorwa w’Igikorwa cyo kwibuka ku nshuro ya 28 abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Mujyi wa Namur, Philbert Rugumire, yashimye abacyitabiriye
Lionel Karugarama uri mu bagize itsinda ryateguye iki gikorwa yavuze ko ari ingenzi gufata umwanya wo kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi w’Umujyi wa Namur mu Bubiligi, Maxime Prévot, yavuze ko Kwibuka ari ingenzi kuko bifasha mu rugamba rwo guhangana n’abahakana Jenoside yakorewe Abatutsi
Béatrice Mukamurindwa warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi yatanze ubuhamye bwe, anavuga ku Ishyirahamwe yashinze rifasha abashakisha abana batandukanye n’ababyeyi muri Jenoside yise CCMES (Cri du Coeur d'une Mère qui Espère)
Igikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside yakorewe Abatutsi cyitabiriwe n'abantu batandukanye, cyabereye mu Mujyi wa Namur
Batezwe amatwi ibiganiro byatangiwe muri "Jardin du Mayeur''
Abanyarwanda batuye Namur bashimiwe uko bitabiriye igikorwa cyo kwibuka ari benshi
Basobanuriwe uko Jenoside yateguwe ikanashyirwa mu bikorwa n'ubutegetsi bubi
Abakiri bato na bo bitabiriye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi no kunamira inzirakarengane zayo
Uturutse iburyo ni Jeny Faida uyobora Diaspora Nyarwanda -Section Namur; Umujyanama wa Mbere muri Ambasade y'u Rwanda mu Bubiligi, André Bucyana; Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Sebashongore Dieudonné; Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko mu Bubiligi, Eliane Tillieux na Maxime Prévot uyobora Ishyaka 'Les Engagées' (LE) akaba Umudepite mu Nteko n'Umuyobozi wa Namur, bitabiriye iki gikorwa
Ijoro ryiswe Igicaniro abaryitabira berekwa amafoto yegeranyijwe y'imiryango yishwe yazimye bakavuga uko babanye mbere yo kwicwa
Ni igikorwa cyahuriyemo abantu b'ingeri zitandukanye biganjemo Abanyarwanda batuye Namur no mu bindi bice by'u Bubiligi
Ni ibihe bituma abantu bongera kwibuka ubukana Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe
Buri wese ubonye uwo azi amuvugaho ibyo amwibukaho

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .