Amb. Rwakazina yashyikirije Igikomangoma Alois impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Liechtenstein

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 11 Ukuboza 2020 saa 12:30
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi Rwakazina Marie Chantal kuri uyu wa Kane yashyikirije Igikomangoma Alois, impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Liechtenstein.

Ambasaderi Rwakazina asanzwe afite Icyicaro mu Mujyi wa Genève mu Busuwisi aho ahagarariye u Rwanda no mu Muryango w’Abibumbye n’indi miryango itandukanye.

Yatanze impapuro zimwemerera guhagararira inyungu z’u Rwanda muri Liechtenstein nyuma y’uko tariki ya 4 Ukuboza 2020 yashyikirije Papa Francis, izimuha ububasha bwo kureberera inyungu z’urwa Gasabo i Vatican.

Ambasaderi Rwakazina n’Igikomangoma Alois baganiriye ku mubano w’u Rwanda na Liechtenstein mu bijyanye na dipolomasi n’aharushaho kunozwa.

Mu kiganiro kigufi yahaye IGIHE kuri telefoni, Ambasaderi Rwakazina, yagize ati ‘‘Nagiranye ibiganiro n’Igikomangoma ku bijyanye n’imikoranire twifuza hagati y’ibihugu byombi mu bijyanye n’ubukungu n’ibyateza imbere abaturage muri rusange. Twanagarutse ku mibanire n’imikoranire mu rwego rwa dipolomasi na Politiki byakomeza gushimangirwa mu bufatanye n’ubwubahane biranga ibi bihugu.’’

Mbere yo gutanga impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Liechtenstein, Amb. Rwakazina yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri icyo gihugu, Katrin Eggenberger, byibanze ku kunoza umubano n’u Rwanda no kureba uko abayobozi ba Liechtenstein bazarusura, gusangizanya inararibonye mu bijyanye n’imari n’ibindi bikorwa bitandukanye.

Liechtenstein iri mu bihugu bikomeye ndetse biri mu bihagaze neza mu gucunga neza umutungo wabyo ku buryo buhoraho kandi bwizewe.

Ambasaderi Rwakazina azahagararira u Rwanda muri Liechtenstein, ariko afite icyicaro mu Busuwisi.

Ambasaderi Rwakazina Marie Chantal yashyikirije Igikomangoma Alois impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Liechtenstein

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .