00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amb. Prof Shyaka yerekanye amahirwe y’ishoramari Abanyarwanda bafite muri Pologne

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 12 May 2022 saa 01:00
Yasuwe :

Ambasaderi Prof. Shyaka Anastase yagaragaje ko kuva mu mezi atandatu ashize ahawe inshingano zo guhagararira u Rwanda muri Pologne hari ibimaze kugerwaho mu kwagura umubano w’ibihugu byombi.

Inama y’Abaminisitiri yo ku wa 12 Kamena 2021 ni yo yemeje ko Prof Shyaka Anastase agirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Pologne.

Ambasaderi Prof. Shyaka Anastase yatangiye inshingano ze mu mpera z’umwaka ushize. Ni we wa mbere wahawe inshingano zo guhagararira u Rwanda muri iki gihugu kiri ku Mugabane w’u Burayi.

Mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE, Ambasaderi Prof Shyaka yagarutse ku ngingo zitandukanye zirimo izigaruka ku ntambara u Burusiya bwatangije muri Ukraine, kwaguka k’u Rwanda mu mahanga n’ibindi.

Yasobanuye ko Pologne ari igihugu gikomeye, gifite byinshi u Rwanda rwakorana nacyo ndetse Abanyarwanda bakabihahamo, bakabibyaza umusaruro.

Yagize ati “Ubuyobozi bukuru bwafashe icyemezo cyo gufungura imiryango muri Pologne. Ni iya mbere yafunguwe mu bihugu by’u Burayi n’u Burasirazuba bwo Hagati, mu byahoze biri mu Muryango w’Ubumwe bw’Abasoviyete.’’

Ambasaderi Prof Shyaka avuga ko Pologne ifite ibyo itanga kandi u Rwanda rwabyungukiramo mu gihe rwayaguriramo amarembo.

Ati “Hari imikoranire ishoboka mu rwego rw’ubukungu, urwa politiki, ubumenyi no kubaka ubushobozi. Hari urubyiruko rw’Abanyarwanda benshi bagiye kuhahaha ubwenge.’’

Pologne iri mu bihugu byegereye Ukraine, ndetse iri mu byahungishirijwemo abaturage benshi bahunga intambara u Busuriya bwagabye kuri iki gihugu.

Yavuze ko nubwo muri Ukraine hari intambara ariko abari muri Pologne bari mu mahoro.

Ati “Abahafite abana, abahagenda bose batekane kuko muri Pologne ni amahoro.’’

Ibi ariko ntibikuraho ko haba muri Pologne no mu bindi bihugu by’u Burayi, haba mu rwego rwa politiki n’ubundi hari ukuntu ibihugu byose bihirimbana bishaka amahoro.

Avuga ko “Muri Pologne hari amahoro, nta midugarararo idasanzwe itugeraho ariko nk’abantu bakunda amahoro cyane Abanyarwanda, turifuriza aka karere kugira amahoro. Nta kibazo kidasanzwe gihari ariko iyo intambara iri mu baturanyi, umuntu aba yifuza ko yahosha ngo abahagenda batuze.’’

  Abanyarwanda bigaga muri Ukraine barafashijwe

Ambasade y’u Rwanda muri Pologne ifatanyije n’izindi nzego, bafashije abanyeshuri barimo n’Abanyarwanda bahigaga.

Ambasaderi Prof Shyaka ati “Hari Abanyarwanda bigaga muri Ukraine ari ho batuye, twabashije n’Abanyarwanda ba hano na bagenzi bacu cyane Ambasade zo mu Burusiya no mu Budage na ba nyir’ubwite, Abanyarwanda benshi banyuze muri Pologne.’’

“Benshi bari mu Rwanda bari no gushaka kwiga, benshi wavuga ko byagenze neza. Baciye mu bikomeye. Nta wahungabanye. Bose bageze mu miryango yabo hirya hirya no hino kuri uyu mugabane. Twizera ko na hano iyi ntambara izagera aho igahosha, ibihugu bikumvikana, ibisubizo bikabonekera mu biganiro. Isi yose ni byo yifuza.”

Mu bihe Ambasade y’u Rwanda imaze itangijwe muri Pologne, hari ibyo imaze kugeraho.

Avuga ati “Mu gihe gito tumaze, twagiye mu bikorwa bitandukanye haba mu bya politiki, gushaka abashoramari, cyane kureba uko inzego z’uburezi Abanyarwanda bazibengutse cyane, kureba uburyo muri ibyo byiciro uko ishoramari ku rwego rw’igihugu n’urwa za kaminuza uburyo twakubaka ubufatanye buhamye, bufite inyungu ku gihugu n’Abanyarwanda.

Mu masezerano asanzweho, U Rwanda na Pologne byorohereje ishoramari n’uko ryakimakazwa.

Ati “Hari ubufatanye buza kandi mu minsi iri imbere buzagenda bwiyongera kuko hari ubushake bwa politiki.’’

Yagaragaje ko bitagorana kubwira u Rwanda abantu kuko bisa n’aho “babyumvise”.

Akomeza ati “Icy’ibanze ni uko u Rwanda rwaguye amarembo mu gihugu kiyashaka. U Rwanda rwagabye amashami mu gihugu kirimo abaturage bacyishimiye, bishimiye no kubana n’Abanyarwanda mu nzego zose. Ahasigaye ni ugukomeza kuyubakiraho no gukora ibindi birenze ibyo.’’

Muri Pologne hamaze kugera Abanyarwanda barenga 1000 biganjemo urubyiruko. Benshi muri bo ni abanyeshuri bahiga n’abashaka imirimo itandukanye. Abanyarwanda bari mu banyamahanga benshi bacyigamo.

Ambasaderi w'u Rwanda muri Pologne, Prof. Shyaka Anastase, yagaragaje ko hari amahirwe Abanyarwanda bafite muri iki gihugu cyane ashingiye ku burezi bahahayo
Ambasaderi Prof. Shyaka Anastase n'Umunyamakuru wa IGIHE ku Mugabane w'u Burayi, Karirima A. Ngarambe, nyuma yo kugirana ikiganiro cyagarutse ku ntambwe imaze guterwa mu kwagura umubano w'u Rwanda na Pologne
Karirima A. Ngarambe yasuye Ambasade y'u Rwanda muri Pologne, imaze amezi agera kuri atandatu itangiye gukora

  Amafoto y’agace Ambasade y’u Rwanda iherereyemo muri Pologne

Ambasade y'u Rwanda muri Pologne ikorera muri iyi nyubako
Imiturirwa ihereye mu mujyi rwagati ikorerwamo n’ibigo n’amahoteli bikomeye muri Varsovie
Ibiro bya Perezida wa Pologne
Inyubako ikoreramo Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga ya Pologne
Inyubako ikoreramo Banki ya BNP Paribas mu Mujyi wa Varsovie
Iyi ni Kaminuza Prof. Shyaka Anastase yizemo muri Pologne, iri mu zikomeye zigisha Politiki
Mu bihe bishyira impeshyi iyo hatangiye gushyuha, benshi bafata amafunguro biyicariye hanze kuri terrasse
Iyi ni imwe muri kaminuza z'Ubuvuzi zikomeye muri Pologne
Kaminuza Nkuru ya Gisirikare yigisha ibijyanye n'Ikoranabuhanga muri Varsovie
Iyi nyubako ni imwe mu zubatswe kera, iherereye mu mujyi rwagati
Ni umujyi urimo imihanda yubatswe mu buryo bugezweho
Inyubako zubatse mu buryo buteye amabengeza

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .