00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amb. Prof Shyaka yagaragaje isano iri hagati yo kwibohora n’iterambere u Rwanda rugezeho

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 2 August 2024 saa 07:53
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda muri Pologne, Prof Shyaka Anastase, yagaragaje ko iterambere u Rwanda rugezeho uyu munsi ritari gushoboka iyo rutitangirwa n’abasore n’inkumi babohoye igihugu bagahagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni ubutumwa yatanze ku wa 31 Nyakanga 2024, ubwo Abanyarwanda baba muri Pologne n’inshuti z’u Rwanda bizihije isabukuru y’imyaka 30 u Rwanda rumaze rubohowe.

Ni ibirori byebereye mu busitani bugari bw’inzu Ambasaderi w’u Rwanda muri Pologne, Prof Shyaka Anastase atuyemo.

Uretse Ambasaderi Prof. Shyaka witabiriye, ibyo birori byari birimo n’abayobozi batandukanye bari bayobowe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga Wungirije wa Pologne, Andrzej Szejna.

Amb.Prof. Shyaka yashimiye Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda bitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 30 u Rwanda rwongeye kubaho nyuma yo gusa n’urupfuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagarutse ku isano iri hagati yo kwibohora n’imiyoborere y’umwimerere ya nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, yatumye Abanyarwanda bibonanamo, bagafatanya mu kongera kubaka igihugu, ubu igihugu kikaba kirajwe ishinga n’iterambere rirambye rishingiye ku dushya.

Yasobanuye ko ibyo ari na byo bituma Abanyarwanda baramaze gusobanukirwa n’icyo kwitorera ubuyobozi bubabereye bivuze.

Ni ubuyobozi buteza imbere ibyiciro byose bikagira uruhare mu nzego zose zifata ibyemezo, nta we uhejwe.

Yagaragaje ko ari yo yatumye Umuryango FPR-Inkotanyi uhora ku isonga mu matora yo mu Rwanda bitewe n’icyizere cyuzuye Abanyarwanda bawufitiye, cyane ko uhuza Abanyarwanda bose, ugashingira kuri politiki yo gushaka ibisubizo idaheza.

Amb. Prof. Shyaka yakomeje ati “Iki ni igikorwa gikomeye cyane. Ni yo mpamvu tubatumira mwese ngo muze dufatanye kwibuka amateka u Rwanda rwanyuyemo, ameza tukayagendereho dutera imbere, amabi tukayagaya, ntazongere kugira umwanya haba mu Rwanda cyangwa n’ahandi.”

Minisitiri Szejna, yongeye gukeza ingabo zari za FPR-Inkotanyi zahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, zigafungura inzira y’amahoro n’ubumwe bw’Abanyarwanda “uyu munsi umuturage wese akaba afite uburenganzira nk’ubw’undi.”

Uyu muyobozi yeretse abaturage bo muri Pologne ko kwifatanya n’u Rwanda mu birori byo kwibohora bifite igisobanuro kinini ku gihugu nka Pologne.

Yabibukije uburyo iki gihugu cyabo cyaranzwe n’intambara zo kurwana ku busugire bwacyo, bakibohoza abashakaga kukigira ingaruzwamuheto, bikagera n’aho babura ubwigenge mu gihe cy’imyaka 123.

Yagaragaje ko nyuma y’intambara ya Kabiri y’Isi, bongeye kubohoza gihugu mu 1989, ubwo bakuragaho ubutegetsi bw’Aba-Communiste bari barazaniwe n’abo mu bindi bihugu, “ubu tukaba twigenga.”

Ati “Niyo mpamvu tuzi icyo bivuze kuza hano tukabona aho u Rwanda ruvuye n’aho rugeze mu kwiyubaka no kunga ubumwe bw’Abanyarwanda.”

Uyu muyobozi agaragaza ko ibyo avuga bitari inkuru mbarirano, ahubwo we yabyiboneye na cyane ko muri Gashyantare 2024 yaje mu Rwanda, akibonera iterambere ryagezweho muri byose, “ubu u Rwanda ni igihugu ibindi byinshi bitangaho urugero ko ari Singapour ya Afurika.”

Yagarutse ku mubano w’u Rwanda na Pologne, agaragaza ko Perezida w’icyo gihugu, Andrzej Duda yasuye bwa mbere u Rwanda akagirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame bigamije kwagura uwo mubano.

U Rwanda na Pologne bifitanye umubano ushingiye ku bufatanye mu nzego nk’ubucuruzi, uburezi, umutungo kamere n’ibindi.

Kuri ubu abashoramari bo muri Pologne ni bo bafite ibikorwa bikomeye mu Rwanda birimo n’uruganda rwa LuNa Smelter Ltd rukorera imirimo yo gutunganya gasegereti i Karuruma mu Karere ka Gasabo.

Muri Pologne hari abanyarwanda benshi bagiyeyo kwiga muri kaminuza.

Nko kuva hagati ya 2018-2020, abarenga 1000 bari bamaze kujya kwiga muri kaminuza zo muri icyo gihugu zaba iza leta n’izigenga.

Pologne ni kimwe mu bihugu byo ku mugabane w’u Burayi bifite uburezi buteye imbere.

Iki gihugu kiri mu byohereza abanyeshuri benshi muri za Kaminuza, uburezi bwihariye 1 % by’umusaruro mbumbe w’igihugu, buza ku mwanya wa Gatanu mu Burayi, n’ubwa 11 ku Isi hose.

Amb. Prof Shyaka Anastase n’umugore we
Defence Attaché muri Ambasade y’u Rwanda muri Pologne, Lt Col Pascal Munyengabe, n’umugore we
Minisitiri wungirije w’ububanyi n’amahanga muri Pologne, Andrzej Szejna
Dr Rafał Kos, umujyanama wa Perezida wa Repuburika muri Pologne, na Senateri Gabriella Marawska-Stanecka
Umukuru w’umuryango w’abayahudi muri Pologne, Michael Schudrich (Ibumoso)

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .