00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amb Nyiramatama yanenze ibihugu bigiha rugari abakoze Jenoside

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 22 May 2022 saa 08:05
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc, Nyiramatama Zaina, yashimye ibihugu bikomeje kugaragaza umuhate wo gukurikirana abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi anenga ibikomeje kubacumbikira no kubaha rugari.

Ibi yabigarutseho mu gikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 28 cyateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri Maroc ndetse n’Abanyarwanda baba muri icyo gihugu.

Ni umuhango wabereye mu cyumba cy’Isomero ry’Igihugu rya Maroc rizwi nka ‘Bibliothèque Nationale de Rabat’, witabirwa n’abashyitsi batandukanye barimo Minisitiri w’Ubutabera w’Ubwami bwa Maroc wari n’umushyitsi mukuru hamwe n’abayobozi mu nzego zitandukanye z’iki gihugu, abahagarariye ibihugu byabo muri Maroc, abarimu ba za Kaminuza ndetse n’abanyeshuri.

Umuhango wabimburiwe n’urugendo rwo kwibuka, aho ibitabiriye iki gikorwa bakoze urugendo mu busitani bw’Isomero ry’Igihugu rya Maroc.

Basoje urugendo rwo kwibuka, binyuze mu mafoto Ambasaderi w’u Rwanda muri Maroc, Zaina Nyiramatama yasobanuriye abitabiriye icyo gikorwa urugendo rw’u Rwanda rwo kwibuka rwiyubaka.

Ambasaderi Nyiramatama yagarutse ku mpamvu zo kwibuka, avuga ko harimo no kurwanya abapfobya bakanahakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

Yaboneyeho umwanya wo gushima ibihugu byohereje abakekwaho kugira uruhare muri jenoside kugira ngo baryozwe ibyo bakoze ndetse ananenga abatohereza cyangwa ngo bacire imanza abasize bahekuye u Rwanda bacyidegembya hirya no hino ku Isi kuko byongerera agahinda abarokotse.

Ambasaderi Nyiramatama yashimye kandi imbaraga z’abarokotse Jenoside by’umwihariko n’Abanyarwanda bose muri rusange ko bemeye kuba umwe nk’umusingi w’iterambere ry’igihugu.

Mu ijambo rye, Minisitiri w’Ubutabera w’Ubwami bwa Maroc, Abdellatif Ouahbi wari umushyitsi mukuru yagarutse ku buryo umuryango mpuzamahanga watereranye u Rwanda kandi uzi neza ibyabaga.

Yavuze ko ikibazo cy’ubutabera ari ingenzi mu rwego rwo gufasha abarokotse.

Senateri Emmanuel Havugimana wari umushyitsi mukuru w’u Rwanda yasobanuye amateka y’u Rwanda n’inkomoko y’ingengabitekerezo ya jenoside ndetse anagaragaza uburyo ubukoloni bwagize uruhare rukomeye mu kubiba amacakubiri mu Banyarwanda.

Umuyobozi wa Fondation Diplomatique, Abdelati Habek yagereranyije ingabo zahoze ari iza FPR zahagaritse Jenoside n’uwabaye Umwami wa Maroc Mohamed V uburyo yarinze abayahudi bo mu gihugu cye igihe bari basumbirijwe.

Abanyarwanda baba muri Maroc biganjemo urubyiruko rwiga muri iki gihugu batanze ubutumwa bukubiyemo kwihangana, gukomera n’icyizere by’Abanyarwanda.

Igikorwa cyo kwibuka cyaranzwe kandi n’Ubuhamya bw’uwarokokeye Jenoside mu Bisesero, filime ivuga ku rugendo rw’u Rwanda mu kwiyubaka nyuma ya jenoside ndetse no gucana urumuri rw’icyizere.

Abanyarwanda baba muri Maroc bakoze urugendo rwo kwibuka
Amb Nyiramatama yanenze ibihugu bigiha rugari abakoze Jenoside
Ambasaderi Nyiramatama yeretse abitabiriye iki gikorwa urugendo u Rwanda rurimo rwo kwibuka rwiyubaka
Uyu muhango witabiriwe n'urubyiruko rw'Abanyarwanda rwiganjemo urwiga muri Maroc

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .