00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amb. Mutsindashyaka yakanguriye Abanyarwanda baba muri Cameroun kureshya abashora imari mu gihugu cyababyaye

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Ugushyingo 2021 saa 04:58
Yasuwe :

Ambasaderi w’u Rwanda muri Cameroun, Théoneste Mustindashyaka, yibukije Abanyarwanda bose baba muri iki gihugu ko u Rwanda ari igihugu cya bose, abakangurira kugira uruhare mu kureshya abarushoramo imari.

Ibi Ambasaderi Mutsindashyaka usanzwe uhagarariye u Rwanda mu bihugu bitandukanye birimo, Congo Brazaville, Centrafrique, Cameroun, Gabon na Guinée Equatorial yabigarutseho mu nama yahuje Abanyarwanda bahuriye muri Diaspora Nyarwanda muri Cameroun.

Muri iyi nama yabereye i Yaoundé mu Murwa Mukuru wa Cameroun, Ambasaderi Mutsindashyaka yibanze ku byiza u Rwanda rumaze kugeraho anerekana ko igihugu ari icy’Abanyarwanda, ko nta wugihejwemo kandi ko nta mpamvu n’imwe yatuma umuntu atajya mu guhugu cye cya gakondo.

Yagaragaje ko urubyiruko ari rwo Rwanda rw’ejo, ingufu n’ibitekerezo byarwo bigomba gukoreshwa mu kubaka igihugu kuko ari cyo murage warwo.

Yakomeje asaba abari mu nama ko basabwa kurata ibyiza by’igihugu cyabo aho batuye ariko banashishikariza abenegihugu gushora imari ndetse no kwiga mu Rwanda.

Ambasaderi Mutsindashyaka yari yagiriye uruzinduko muri Cameroun ku mpamvu zitandukanye zirimo no gutanga impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.

Umuyobozi wa Diaspora nyarwanda muri Cameroun, Mugirwanake Hyacinthe yagaragaje ko abanyamuryango ba Diaspora bitabira gahunda za guverinoma y’u Rwanda zirimo, kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, kwizihiza umunsi w’Umuganura, kwitabira ibiganiro byo kwibohora ndetse n’inama y’umushyikirano.

Yashimiye Ambasaderi Mutsindashyaka kuba yaboneye umwanya w’ibiganiro Abanyarwanda baba muri Cameroun kandi ko biteguye kumva impanuro n’inama yabagejejeho.

Ambasaderi Mutsindashyaka yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri Cameroun
Iyi nama yahuje Abanyarwanda baba muri Cameroun
Amb Mutsindashyaka yibukije Abanyarwanda baba muri Cameroun ko u Rwanda ari urwabose

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .