Amb Maj Gen Charles Karamba yasuye, anihanganisha umuryango wa Benjamin Mkapa

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 25 Nyakanga 2020 saa 10:15
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Maj Gen Charles Karamba, yasuye umuryango wa nyakwigendera Benjamin William Mkapa wahoze ayobora Tanzania, mu rwego kuwufata mu mugongo.

Benjamin William Mkapa yitabye Imana ku wa 24 Nyakanga 2020, yaguye mu bitaro bya Dar es Salaam aho yari arwariye.

Amb. Maj Gen Charles Karamba yasuye umuryango wa nyakwigendra ku wa 24 Nyakanga 2020, iwe mu rugo.

Yagize umwanya wo kwandika ubutumwa bwo kwifatanya mu kababaro mu gitabo cy’abasuye uwo muryango ndetse yongera gusohoza ubutumwa bwa Guverinoma y’u Rwanda bwatanzwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Biruta Vincent.

Yavuze ko u Rwanda rwifatanyije mu kababaro n’umuryango wa Perezida Benjamin William Mkapa na Tanzania muri rusange.

Yagize ati “U Rwanda rubabajwe cyane n’inkuru y’incamugongo y’itabaruka ry’uwari Perezida wa Tanzania Benjamin William Mkapa. Twifatanyije namwe na Leta ya Tanzania n’umuryango wa nyakwigendera muri aka kababaro.”

Perezida Magufuli yatangarije kuri Televiziyo y’Igihugu, TBC, ku wa 24 Nyakanga, ko Mkapa yaguye aho yari arwariye. Yahise atangaza icyunamo cy’iminsi irindwi, aho amabendera yose mu gihugu azaba yururukijwe kugeza mu cya kabiri.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter, Perezida Kagame yihanganishije Tanzania n’abaturage bayo ku byago bagize.

Yagize ati "Tubabajwe n’urupfu rwa Mkapa wahoze ari Perezida. Nihanganishije cyane umuryango we, abaturage ba Tanzania n’inshuti yanjye Perezida @MagufuliJP."

"Kubura umuvandimwe wacu Mkapa ni ibintu byababaje umugabane wose. Yari umuntu ukunda Afurika kandi umusanzu we warenze imbibi z’igihugu cye cya Tanzania."

Mkapa wari ufite imyaka 81, yayoboye Tanzania kuva mu 1995 kugera mu 2005, asimburwa na Jakaya Mrisho Kikwete.

Muri iki gihe yakundaga kugaragara mu bikorwa by’ibiganiro by’amahoro mu bihugu bitandukanye mu karere nk’umuhuza, birimo nk’ibyakurikiye imvururu zabaye nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu muri Kenya.

Yabaye n’umuhuza mu bibazo by’u Burundi byakurikiye imvururu zabaye mu 2015, aho yumvikanishije Guverinoma ya Perezida Nkurunziza n’abataravugaga rumwe nayo.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Tanzania, Maj Gen Charles Karamba, ku wa 24 Nyakanga 2020, yasuye umuryango wa nyakwigendera Benjamin William Mkapa wahoze ayobora Tanzania, mu rwego kuwufata mu mugongo
Ambasaderi Maj Gen Charles Karamba yanditse ubutumwa bwo kwihanganisha umuryango wa Benjamin William Mkapa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .