Yabigarutseho mu kiganiro cyihariye yagiranye n’umunyamakuru wa IGIHE mu Mujyi wa Niamey muri Niger aho yitabiriye gahunda zitandukanye zirimo no kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ambasaderi Stanislas Kamanzi ahagarariye u Rwanda mu bihugu birimo Nigeria, Niger, Burkina Faso na Tchad, ibihugu biri muri Afurika y’Uburengerazuba.
Yavuze ko abatuye muri ibi bihugu biganjemo abakora mu miryango mpuzamahanga.
Yagize ati “Ni Abanyarwanda bitabira gahunda za Leta, ibikorwa bishyigikira igihugu cyacu n’ibyakubaka iterambere ryabo. Bakorana na Ambasade buri munsi kandi igikorwa bateguye cyose tujya inama.’’
Ambasaderi Kamanzi yavuze ko aba Banyarwanda bitabira gahunda zitandukanye kandi ku buryo bushimishije.
Ati “Abanyarwanda benshi baba muri ibi bihugu ni abakozi bo mu miryango mpuzamahanga, bituma kenshi hari uburyo imirimo yabo ituma bagorwa no kuboneka ariko hirya yabyo bagaragaza ubushake n’imbaraga iyo hari ibyo gukora.’’
Abanyarwanda baba muri ibi bihugu bashimwa uko bitwara mu nshingano zabo, umurava bagira mu kazi n’indangagaciro zibaranga aho bari hose.
Ambasaderi Kamanzi ati “Banafasha kureba icyatuma umubano w’ibihugu byombi warushaho kugenda neza kandi icyo babonye cyagira akamaro bakiganira na Ambasade ku buryo kiba igikorwa gifite inyungu rusange ku mpande zombi.’’
U Rwanda rubanye neza n’ibihugu byo mu Burengerazuba bwa Afurika ndetse bifitanye umubano mwiza mu ngeri zitandukanye.
Yakomeje avuga ko ‘ibihugu bibanye neza kandi bibona kimwe ibibazo bireba Afurika n’ibyo ku rwego mpuzamahanga’.
Ambasaderi Kamanzi avuga ko ‘Iyo habaye uburyo bwo gufata icyemezo kenshi turahuza n’izindi gahunda zose duhuje cyangwa zagira akamaro ku mpande zombi zigenda neza.’
Ati “Bimwe muri ibi bihugu hari ibyo u Rwanda rwagiranye na byo amasezerano y’ubufatanye yo guhana impuguke. Hari izo dukenera mu bijyanye n’umutekano, uburezi, ibidukikije, guhangana n’ibibazo by’imihindagurikire y’ibihe kandi iyo bibaye ngombwa baradufasha zikagera mu Rwanda.’’
Mu bihugu u Rwanda rufitanye umubano na byo muri Afurika y’Uburengerazuba ndetse bihagarariweyo birimo Nigeria iri mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Ururimi rw’Icyongereza (CHOGM).
Ambasaderi Kamanzi yavuze ko abo muri iki gihugu baganiriye biteguye neza no kuzitabira Inama ya CHOGM izabera ku butaka bw’u Rwanda mu cyumweru cyo ku wa 20 Kamena 2022.
Ati “Abo muri Nigeria biteguye neza inama ya CHOGM ku buryo bazitabira ku bwinshi.’’
Ku rundi ruhande, ibihugu birimo Niger, Burkina Faso na Tchad, biri mu Muryango w’Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Mushikiwabo Louise abereye Umunyamabanga Mukuru.
Yasobanuye ko mu mikoranire ihuriweho, haganirwa ku gufatanya mu gutanga ibitekerezo byatuma imigambi yashyizweho igera ku musaruro.
Ambasaderi Kamanzi ati “Turafatanya neza kuko ibindi bihugu bisigaye biri mu Muryango wa Francophonie ndetse turakorana muri gahunda zinyuranye umuryango uba ukora zituma abaturage babaho neza kurushaho.’’
Mu gihe u Rwanda rukiri mu minsi 100 yo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda batuye i Niamey muri Niger bifatanyije n’inshuti zabo kunamira Abatutsi barenga miliyoni bazize Jenoside yakozwe mu gihe cy’iminsi 100.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!