00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amb. Kamanzi yasabye Abanyarwanda baba muri Nigeria gukomera ku ‘Umuganura’

Yanditswe na IGIHE
Kuya 23 August 2022 saa 04:16
Yasuwe :

Abanyarwanda baba Abuja muri Nigeria ku wa Gatandatu tariki ya 20 Kanama 2022, bahuriye mu gikorwa cyo kwizihiza umunsi w’umuganura.

Kwizihiza umuganura kuri uyu munsi byatewe n’uko benshi muri bo ku mpamvu z’ibikorwa bitandukanye bakora, bitabashobokeye kubona umunsi w’ikiruhuko ku itariki yabugenewe.

Ambasaderi Kamanzi Stanislas yashimiye cyane abanyarwanda bashoboye kwitabira umuganura uyu mwaka. Yibukije ko Umuganura ari igikorwa cy’ingenzi mu iterambere ry’abanyarwanda, avuga ko leta yabonye ko ufite agaciro iwusubizaho mu mwaka wa 2011, nyuma y’uko abakoloni bari barawuciye.

Ambasaderi Kamanzi yasabye abanyarwanda guha agaciro umunsi w’umuganura kubera uruhare rwawo mu bumwe n’iterambere ryabo.

Gatare David uhagarariye abanyarwanda baba muri Nigeria yasubiye byimbitse mu mateka y’umuganura mu Rwanda rwa mbere y’abakoloni, agaragaza ukuntu abantu bahuriraga hamwe bakamurika umusaruro bakuye mu mirimo y’amaboko yabo, bakaganuza abatarashoboye kubona umusaruro kubera impamvu zitandukanye.

Gatare yasobanuye akamaro ko kwizihiza umuganura cyane cyane ku Banyarwanda baba mu mahanga ashingiye ku nsanganyamatsiko y’umuganura uyu mwaka ariyo "Isôoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira”.

Yagaragaje ko ibiva mu mirimo y’abanyarwanda baba mu mahanga bifite uruhare runini mu iterambere ry’igihugu kuko baganuza abatishoboye bari mu gihugu muri gahunda zitandukanye, bityo bikaba ari n’uburyo bwo gusigasira ibyagezweho.

Uyu munsi wabaye umwanya wo gusabana no kwibukiranya cyane cyane umuco n’amateka y’umuganura.

Muri iki gikorwa hasangiwe amafunguro yiganjemo ashingiye kuri gakondo nyarwanda. Habayeho guha abana amata no kwidagadura.

Abanyarwanda batuye Abuja bishimiye kwizihiza Umuganura bari kumwe
Mu kwishimira Umuganura, basangiye amafunguro ya kinyarwanda
Abanyarwanda baba muri Nigeria basabwe gukomera ku muganura
Hasangiwe amafunguro yiganjemo aya kinyarwanda
Wabaye umunsi w'ubusabane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .