Amb. Igor César ufite icyicaro i Berlin mu Budage aho ahagarariye u Rwanda yashyikirije Perezida János Áder izo mpapuro ku wa Gatatu tariki ya 24 Gashyantare 2021.
Muri uyu muhango kandi usibye Ambasaderi w’u Rwanda, hari abo mu bindi bihugu na bo batanze impapuro zibahesha uburenganzira bwo kubihagararira muri Hongrie; barimo uwa Ethiopie, Paraguay, Arabie Saoudite na Koreya y’Amajyaruguru.
Nyuma yo gushyikirizwa impapuro, Perezida János Áder yakiriye Amb. Igor César bagirana n’ibiganiro byihariye bigamije kumugezaho intashyo za mugenzi we w’u Rwanda Paul Kagame.
Perezida János Áder wa Hongrie na we yifurije Amb. Igor César guhirwa mu nshingano ze, anamwizeza ubufatanye bw’inzego za Leta za Hongrie, anamuha ubutumwa bw’intashyo kuri Perezida wa Repubulika n’Abanyarwanda.
Mbere y’uko atanga impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda muri Hongrie, Amb. yashyikirije kopi yazo kuri Iván Medveczky, Umuyobozi Mukuru wa Protocole, (Chief of Protocole) muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi muri icyo gihugu.
Amb. Igor Cesar kandi yagiranye inama na Dr. Károly Benes, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Afurika (Head of Africa Department) muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubucuruzi, aho baganiriye ku ngingo zitandukanye.
Ibiganiro by’aba bombi byibanze ku gushimangira umubano n’ubutwererane hagati y’ibihugu, hibandwa mu kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ibyemeranyijweho mu gihe cy’uruzinduko Minisiteri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane w’u Rwanda yagiriye muri Hongrie muri Gashyantare 2020.
Banemeranyijwe ko mu bizibandwaho mu gushimangira ubutwererane bw’ibihugu byombi harimo ngo gushimangira ibikorwa by’ubucuruzi n’ishoramari.
Ambasaderi César kandi yagiranye inama n’Umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’Indege za Gisivili, aho mu izina ry’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’Indege za Gisivili mu Rwanda yasinye amasezerano y’ubufatanye hagati y’inzego zombi, anashyiraho ikimenyetso cyo gufungura ikirere ku ndege hagati ya Guverinoma y’u Rwanda na Hongria.
Mu kiganiro kigufi Amb. Igor César yahaye IGIHE yavuze ko Hongrie ari igihugu gisanzwe kizwi mu bijyanye n’ubukerarugendo.
Yakomeje ati “Mu Murwa Mukuru witwa Budapest usanga barashyize imbaraga muri hoteli afite ibyo bita amashyuza ( Bains Turcs) bikurura ba mukerarugendo benshi. Hongrie ni igihugu kandi cyagize amateka yihariye mu Burayi nyuma y’Intambara ya Kabiri y’Isi, aho cyabashije kwigobotora u Burusiya bwashakaga kukigiraho ububasha.’’
Abaturage bo muri Hongrie bavuga Ururimi rwitwa ‘Hongrois’ rudafite aho ruhuriye n’u Burayi ariko rukaba ruvugwa na benshi kuri uyu mugabane kubera agaciro abenegihugu baruhaye.
Amb. Igor César yashimangiye ko Hongrie ari igihugu gihora mu iterambere ku buryo bugaragara kandi cyagumanye umuco wacyo n’indangagaciro, imiturire n’imibereho ijyanye n’umwimerere bitandukanye n’ibindi bihugu byaranzwe cyane n’ubukoloni.
Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor César, ni we uruhagarariye muri Hongrie, Repubulika ya Tcheque, Pologne, Romania, Slovakia na Ukraine.
Hongrie ihagarariwe mu Rwanda na Ambasade yayo ifite icyicaro i Nairobi muri Kenya.





TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!