Kuri uyu wa Kane, tariki 11 Gashyantare 2021, ni bwo Ambasaderi w’u Rwanda mu Bubiligi, Dr Sebashongore, yashyikirije Perezida w’Akanama k’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi, EU, Charles Michel izo mpapuro.
Dr Sebashongore yari aherutse gutanga kopi y’izi mpapuro ku wa 7 Mutarama 2021, ubwo yazishyikirizaga Umuyobozi Mukuru ushinzwe Protocole muri EU, Nicolas de La Grandville.
Mu kiganiro yagiranye na IGIHE nyuma yo gutanga impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri EU, Ambasaderi Sebashongore, yavuze ko yari yajyanye ubutumwa bwa Perezida Kagame kandi yabugejeje ku wabugenewe.
Yagize ati “Hari ukuntu mu buryo bwe, ashima u Rwanda ariko cyane cyane Perezida Paul Kagame. Kuba nagiyeyo, najyanye ubutumwa bw’umubano urambye ariko ushingiye nanone ku mibanire myiza hagati yabo bombi.”
Yavuze ko mu biganiro bagiranye basubiye mu mateka y’u Rwanda ndetse Perezida Charles agaragaza ko yashimiye uburyo u Rwanda rwitwaye mu rugamba rwo guhashya COVID-19 cyane ko ruri mu bihugu bya mbere bizabona urukingo.
Yakomeje agira ati “Nahasanze umwuka mwiza, abantu bumva intambwe u Rwanda rumaze gutera n’aho rwavuye. Bikaba bitanga icyizere ko nitubona iki cyorezo cya COVID-19, kivuye mu nzira hakaba hari ibintu byinshi tuzakorana birimo guteza imbere abashoramari, urwego rw’ingufu n’ubuhinzi.”
Mu bigo by’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi [Institutions Européennes], habarizwamo Inteko Ishinga Amategeko y’Ibihugu byo kuri uyu mugabane, Komisiyo y’uyu muryango, Komite ishinzwe ubukungu n’imibereho n’ibindi.
Ambasaderi Dieudonné Sebashongore yageze mu Mujyi wa Bruxelles aho azakorera imirimo ye yo guhagararira inyungu z’u Rwanda ku wa 16 Kanama 2020.
Ubwo yatangaga inyandiko zisaba uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda mu Bubiligi ku wa 18 Kanama, icyo gihe Ambasade yabwiye Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye muri icyo gihugu no muri Luxembourg ko Ambasaderi Sebashongore yishimiye kuzakorana nabo kandi ko ashishikajwe no gukomeza gusigasira ibyagezweho n’abamubanjirije.
Muri Gashyantare 2020, nibwo Perezida Paul Kagame yagennye Dr Sebashongore ngo ahagararire u Rwanda mu Bubiligi asimbuye Rugira Amandin wagizwe Ambasaderi uhagarariye inyungu z’urwa Gasabo muri Zambia.



TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!