00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amafuti yandikwa na wino itukura ku mbuga nkoranyambaga ntiyasiba ukuri kwanditswe n’amaraso-Agius Carmel

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 8 Mata 2021 saa 07:24
Yasuwe :
0 0

Carmel Agius, Perezida w’Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMICT) yavuze ko amafuti yandikwa ku mbuga nkoranyambaga agamije guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, adashobora gusibanganya ukuri nyako kwanditswe n’amaraso y’inzirakarengane zishwe zizira uko zavutse.

Yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 7 Mata 2021 mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, wateguwe na ambasade y’u Rwanda mu Buholandi ifatanyije n’umuryango Ibuka-Hollande.

Ni umuhango watangiye saa cyenda z’amanywa ukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus. Uwo umuhango wayobowe na Jean Hugues Mukama, Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda mu Buholandi,

Habanje gufatwa umunota wo kwibuka abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, hakurikiraho ijambo ry’umuyobozi wa Ibuka-Holland, Christine Safari.

Christine Safari yashimiye Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi uburyo babasha kugenda bemye kandi bakabaho, bakibuka imiryango yabo bamwe yazimye, abandi bakaba barasigaye ari nyakamwe, bagendana ibikomere nyuma yo kwicirwa benshi mu miryango. Yavuze ko ibyo byose babicamo bakabaho biyubaka banubaka amashami yabashibutseho.

Safari yasabye yivuye inyuma Guverinoma y’u Buholandi uburenganzira bwo kubona aho bakubaka urwibutso ruzajya rubafasha kwibuka ababo bishwe muri Jenoside, aho bashobora kujyana indabyo cyangwa gufata umwanya bagatekereza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yakomeje asaba Guverinoma y’u Buholandi gushyira ingufu mu gukomeza guta muri yombi abasize bakoze Jenoside bahihishe, abayihakana n’abayipfobya bakagezwa imbere y’ubutabera.

Ati “ Turasaba gukomeza guterwa inkunga yo kurwanya twivuye inyuma abapfobya bose Jenoside yakorewe Abatutsi kuko babigize iturufu mu nyungu zabo zo kugira ngo bakomeze bayobye amarari kuko bazi ibyo basize bakoze cyangwa bene wabo bakoze.”

Umucamanaza Agius Carmel yagaragaje ko yishimiye kwifatanya n’Abanyarwanda kwibuka abatutsi basaga miliyoni bishwe bazira uko bavutse, ashimangira ko bimuri ku mutima no mu bitekerezo kuba hafi y’Abanyarwanda.

Yagize ati “Isi yose ibahanze amaso muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi . Guhakana ibyo mwakorewe nk’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi si mwe mwenyine bibabaza cyangwa bigirira nabi, ahubwo bituma habaho no gukomeza kubacamo ibice ntihabeho ubwiyunge, bikaba ari ntandaro yo kuba hatabaho amahoro n’umutekano birambye kuri bose.”

Carmel yavuze ko kuba hari abihisha inyuma y’imbuga nkoranyambaga bagahakana cyangwa bagapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ntacyo bazageraho kuko uko kuri kwashimangiwe n’amaraso y’inzirakarengane zishwe zizira uko zaremwe.

Ati “Amafuti yandikirwa ku mbuga nkoranyambaga n’ibara rya wino y’amaraso ntabwo yasiba ukuri kuzwi kwanditswe kubera amaraso yamenetse kandi kwavuye no mu butabera bw’urukiko Mpuzamahanga.”

Yagaragaje kandi umuhate w’urwego ahagarariye mu gukomeza kugaragaza ukuri kw’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, aho yijeje ko imanza zose IRMICT ifite zamaze gushyirwa mu Kinyarwanda kugira ngo abanyarwanda bazajye babasha kuzibona byoroshye.

Umunyamabanga muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Buholandi, Paul Huijts, yavuze ko ari ingenzi ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yigishwe mu mashuri, kuko bizafasha ko Jenoside itongera ukundi.

Ati “Birakenewe ko habaho kwigisha abana bacu ku mateka u Rwanda rwaciyemo ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko byafasha ko bitazongera no kuba ahandi.”

Huijts yavuze ko u Buholandi bwagize uruhare mu guta muri yombi bamwe mu bakekwaho Jenoside yakorewe Abatutsi, kandi ko bizakomeza.

Ati “ Abasize bakoze ibyaha mu Rwanda bacyekwaho gukora Jenoside yakorewe Abatutsi, nta mwanya w’ubuhunzi bakwiye mu Buholandi “.

Yavuze ko mu myaka 25 ishize, u Buholandi bwakoze ibishoboka byose mu gutera inkunga Leta y’u Rwanda mu kubaka inzego z’ubucamanza zikomeye, yizeza ko bizakomeza.

Ati “Gukomeza ibyatangiwe rero ibihugu byombi bifite gahunda muri Kamena y’ibiganiro bizabera i Kigali. Tukaba dutumiye Abanyeshuri benshi kuzitabira ibyo biganiro mbwirwaruhame bizagirwamo impaka kuko inzego z’ubucamanza ziri mu maboko yabo bo Rwanda rw’ejo.”

Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Olivier Jean Patrick Nduhungirehe yavuze ko kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi bizakomeza. Yavuze ko nubwo abarokotse Jenoside bagifite ibikomere, Leta y’u Rwanda ibari hafi kandi itazahwema kubafasha gukira ibikomere.

Ati “Imyaka 27 irashize ariko ibikomere biracyari bishya. Kwibuka ibyakorewe abarokotse n’abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi bihora ari bishya mu maso y’ababibonye ariko Leta y’u Rwanda ikomeje kandi ntizahwema kuba hafi y’abayirokotse. Izakomeza kubafasha mu nzira yo gukira uko bishoboka ibikomere.”

Ambasaderi Nduhungirehe yashimye umusanzu w’ubutabera mu kubaka inzego zihamye z’ubucamanza mu Rwanda, aboneraho kubasaba gukomeza inzira yo gufata no kohereza mu Rwanda abakekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Turashima Leta y’u Buholandi ku nkunga yo gushyiraho inzego zikomeye z’ubucamanza mu Rwanda ariko nayishimira uko ikora ibishoboka byose ngo ikore iperereza, ishyikirize ubutabera hanyuma bucire imanza cyangwa yohereze abacyekwaho icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda. Turizera ko n’abandi bacyekwaho icyo cyaha batahiwe bitari kera bakazashyikiriza ubutabera bw’u Rwanda.”

Amb. Nduhungirehe yakomeje agira ati “Nyakubahwa Paul Kagame, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yavuze umunsi umwe ko umutekano w’abaturage bigeze guhigwa kugira ngo barimburwe udashobora kuba uw’umubiri gusa. Ibitekerezo bibiba inzangano ntibizigera bihabwa umwanya mu Rwanda.”

Yavuze ko u Rwanda ruzakomeza gukora ibishoboka byose ku buryo ijambo ‘ntibizongere ukundi’ ritaba amasigaracyicaro nkuko byagenze ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yakorwaga.

Ati “Ijambo ‘Ntibizongera ukundi’ ryari ryaremejwe nyuma ya Jenoside yakorewe Abayahudi, ariko byarongeye biraba mu Rwanda mu 1994. Ntabwo twifuza ko bizongera kumera bityo ngo bihere mu magambo gusa, hagomba ibikorwa bifatika ngo ntibizongere ukundi.”

Mu gusoza Ambasaderi Nduhungirehe yunamiye abazize uko bavutse, akomeza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati “Dukomeze duce urwango , ivanguramoko, n’ ivangura iryo ari ryo ryose n’ibindi bikorwa rusange bigamije ubugome n’urugomo.”

Uyu mugoroba wo kwibuka watanzwemo n’ubuhamya bwa Naila Clarisse. Naila ni Umunyarwanda utuye mu Bubiligi, akaba umubyeyi w’umwana w’umukobwa ufite imyaka 12.

Yavuze uburyo umurango we w’abantu 11 wiciwe mu maso ye muri Jenoside yakorewe Abatutsi kugeza ubwo asigaye ari nyakamwe, gusa akavuga ko nubwo yanyuze muri ubwo buzima bukomeye, ubu yatangiye kwiyubaka.

Ati “Ubu ndi umubyeyi ufite icyizere cy’ejo hazaza nubwo nanyuze mu buzima bukomeye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ubwo nari afite imyaka 13 nabonye byinshi, aho bica abanjye twari kumwe turi 11 ubu nkaba nsiganye jyenyine muri abo bose. Ndi gutanga ubuhamya ngo hatazagira uwibeshya akavaga ko bitabayeho.”

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye ubuzima bw’abasaga miliyoni mu minsi ijana, bicwa bazizwa uko baremwe.

Uko umuhango wagenze mu mashusho:

Umucamanza Agius Carmel, yavuze biri ku mutima no mu bitekerezo bye kuba hafi y’Abanyarwanda muri ibi bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Umunyamabanga muri Minisiteri y’ububanyi n’amahanga y’u Buholandi, Paul Huijts, yavuze ko ari ingenzi ko amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yigishwe mu mashuri, kuko bizafasha ko Jenoside itongera ukundi
Mu gusoza Ambasaderi Nduhungirehe yunamiye abazize uko bavutse, akomeza abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Naila Clarisse yavuze uburyo mu muryango w'abantu 11 ariwe warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, icyakora avuga ko ubwo buzima bubi yanyuzemo butamubujije kwiyubaka
Umujyanama wa Mbere muri ambasade y'u Rwanda mu Buholandi, Jean Hugues Mukama wayoboye umuhango wo kwinbuka
Umuyobozi wa Ibuka-Holland, Christine Safari, yasabye Guverinoma y’u Buholandi gushyira ingufu mu gukomeza guta muri yombi abasize bakoze Jenoside bahihishe, abayihakana n’abayipfobya bakagezwa imbere y’ubutabera
Abagejeje ijambo ku bitabiriye umuhango wo kwibuka wateguwe na Ambasade y'u Rwanda mu Buholandi ku bufatanye na Ibuka Hollande

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .