Aya masezerano impande zombi zari zarasinye mu 2018 ariko ntashyirwe mu bikorwa, yavuguruwe ku wa 8 Ukwakira 2024, i Lusaka muri Zambia, aho itsinda ry’abantu 23 baturutse muri PSF y’u Rwanda bakiriwe n’abo muri ZACCI.
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ya Zambia, Lillian Bwalya, wari umushyitsi mukuru muri icyo gikorwa, yavuze ko Guverinoma ya Zambia izakomeza gushyiraho uburyo bworohereza abafite gahunda yo kuzamura inganda n’ubucuruzi.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia, Bugingo Emmanuel, na we wari witabiriye iyo nama, yavuze ko uruhare rw’abikorera ari ingenzi cyane mu kubyaza umusaruro amahirwe ari mu bihugu byombi.
Yakomeje agaragaza impamvu ari ingenzi ku Rwanda na Zambia, kubyaza umusaruro amahirwe agaragara ku isoko ryo mu karere no ku rwego mpuzamahanga.
Umuyobozi wungirije wa PSF, Kimenyi Aimable, yashimangiye akamaro ko kubaka icyizere no gufatanya mu mishinga minini, ndetse no gukora cyane kugira ngo ibibazo ibihugu byombi bihura nabyo bihinduke amahirwe y’ishoramari.
Umuyobozi Mukuru w’Ishyirahamwe ry’Ubucuruzi n’Inganda rya Zambia (ZACCI), Elvin Nasilele, yashimangiye akamaro ko gukorera hamwe no gukuraho inzitizi zibangamira ubucuruzi, binyuze mu gushyiraho uburyo bworohereza iterambere ry’abikorera.
Nasilele yanagarutse ku buryo amasezerano y’ubufatanye yasinywe azafasha mu kunoza ubufatanye mu nzego z’ingenzi nk’ubuhinzi, ingufu, ikoranabuhanga n’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, avuga ko ayo masezerano y’ubufatanye azashimangira amahirwe yo guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari hagati y’u Rwanda na Zambia.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!