Babitangaje kuwa 30 Gicurasi 2022 ubwo bahuriraga mu kiganiro kigamije kungurana ibitekerezo ku ngamba zitandukanye bafata bo ubwabo ndetse n’izindi nzego zitandukanye mu guhangana n’ingengabitekerezo ya jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’ihakana ryayo.
Didier Bizimungu, wize muri Kaminuza ya Florida Atlantic University yavuze ko Jenoside igira ibyiciro bitandukanye, biherutswa n’icyo kuyihakana no kuyipfobya.
Yavuze ko abahakana jenoside bashaka uburyo bahindura ukuri ku buryo ababyiruka nyuma batapfa kumenya ukuri ku byabaye.
Ati "Abapfobya Jenoside baramutse babonye uko bagoreka amateka, ababyiruka ntibazamenya ukuri kw’ibyabaye, uburyo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye. Urubyiruko rugomba kumenya amateka ya jenoside rukanayabungabunga kuko ari kimwe mu bice by’ingenzi gitanga icyizere cyo gukomera ku kuri, ko jenoside itakongera gukorwa ukundi."
Gladys Mihigo wiga muri Oklahoma Christian University yasangije abari aho ibyo yahuye nabyo ubwo yageraga bwa mbere ku ishuri muri Leta Zunze ubumwe za Amerika mu 2018.
Ati « Abantu benshi bambazaga niba Jenoside yakorewe Abatutsi yab ikiri kuba akaba ariyo wenda naba naraje inaha mpunga. Yewe abandi bambajije ubwoko mperereyemo. Gusa biterwa n’uko batazi ko twese ubu turi Abanyarwanda".
Ahereye ku byamubayeho n’uburyo bamwe badafite amakuru nyayo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba begenzi be kuvuga amateka y’igihugu cyabo aho bari ku mashuri, bakavuga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi n’intambwe imaze guterwa nyuma y’imyaka 28 ibaye.
Abihuriyeho kandi na Ricky Junior Isheja wiga muri Kaminuza i New York (Marist College) uvuga ko uburyo bateguramo umuhango wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ari ubundi buryo bwiza butanga ubutumwa ku bijyanye no kubara amateka y’u Rwanda.
Ati « Hari abatazi amateka ya Jenoside. Byagaragaye nyuma y’uyu muhango ubwo twakiraga ibitekerezo by’abantu batandukanye. Twebwe nk’Abanyarwanda tugomba gukora ibishoboka byose tukigisha umuryango mpuzamahanga ku bijyanye n’ayo mateka, dushobora kubanenga ko batayazi, nyamara kuyabigisha ari inshingano zacu."
Aba banyeshuri bashimangiye ku ruhare rw’urubyiruko rwo guhurira hamwe rugahuza imbaraga, mu kwiga no kwihugura ku mateka y’u Rwanda, by’umwihariko aya Jenoside yakorewe Abatutsi, umuco nyarwanda, ndetse n’indangagaciro z’ubunyarwanda no guharanira iterambere ryarwo.
Mu butumwa yagejeje ku rubyiruko rw’Abanyarwanda rutuye muri Amerika, tariki ya 7 Mata 2022 mu muhango wo gutangiza icyunamo, Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, Mukantabana Mathilde yavuze ko Abanyarwanda bashoboye gusarura imbuto z’ubumwe n’ubwiyunge babikesheje imiyoborere myiza Perezida Paul Kagame.







TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!