Abanyarwanda biga mu Ishuri rya Gisirikare mu Bubiligi basabanye na bagenzi babo mu gikorwa ndangamuco

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 9 Werurwe 2020 saa 09:57
Yasuwe :
0 0

Abasirikare b’Abanyarwanda biga mu Ishuri rya Gisirikare ryo mu Bubiligi rizwi nka École Royale Militaire bifatanyije na bagenzi babo mu gikorwa ndangamuco.

Iki gikorwa ngarukamwaka cyiswe ‘Soirée Internationale’ cyabereye mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi ku wa 6 Werurwe 2020.

Cyahuje abanyeshuri b’abasirikare baturuka mu bihugu nka Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Luxembourg, u Budage, u Buholandi, u Bushinwa, u Busuwisi, u Rwanda, Congo Brazzaville, Bénin, Togo, Niger, Mali, Tunizia, Liban, Algérie, Burkina Faso na Maroc.

Mu kiganiro na Major Shyaka Jean Paul, Umunyarwanda uri gukurikirana amasomo ya gisirikare mu Bubiligi yabwiye IGIHE ko iki gikorwa gihuza abanyeshuri b’abasirikare biga muri École Royale Militaire berekana umuco w’ibihugu baturukamo.

Mu byo bibandaho harimo ibijyanye n’imirire iranga abenegihugu runaka n’imbyino mu rwego rwo gusabana n’inshuti n’abavandimwe baba batumiwe.

Yagize ati ‘‘Twishimiye kubona Abanyarwanda n’inshuti zabo benshi batuye hano mu Bubiligi bitabiriye ubutumire bwacu, kugira ngo u Rwanda ruhagararirwe neza muri iki gikorwa.’’

École Royale Militaire ni Kaminuza ya Gisirikare iherereye mu Bubiligi. Niyo irera abofisiye b’Ababiligi mu byiciro birimo icy’Ingabo zirwanira ku butaka, izo mu kirere, izo mu mazi n’izikora mu bijyanye no gutanga ubuvuzi.

Iherereye mu nyubako yahanzwe n’abahanga mu bugeni bwo guhanga inyubako Henri Maquet na Henri Van Dievoet. Itanga amasomo mu Gifaransa, Icyongereza n’Ikidage.

Bamwe mu Banyarwanda n'inshuti zabo bitabiriye ubutumire bw'abanyeshuri b'Abanyarwanda biga muri Ecole Royale Miltaire mu Bubiligi
Ni igikorwa cyitabiriwe n'abantu batandukanye
Intore z'Abanyarwanda zaserutse mu mbyino za gakondo
Imbyino z'abakobwa b'Abanyarwanda zagaragaje ibigize umuco gakondo wo hambere
Abanyarwandakazi basusurukije abitabiriye iki gikorwa mu mbyino gakondo
Abitabiriye iki gikorwa banasangiye amafunguro atandukanye
Amafunguro yakirijwe abitabiriye iki gikorwa yiganjemo aya Kinyarwanda
Abasirikare mu karasisi imbere y'amashuri bigiramo
Ishuri rya Gisirikare ryo mu Bubiligi rizwi nka École Royale Militaire ribarizwamo abasirikare barimo n'ab’Abanyarwanda

Amafoto: Rutayisire Jessica


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .