Uyu muhango wari witabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Australia, Jean De Dieu Uwihanganye, uhagarariye inyungu z’u Rwandan muri Melbourne, Michael Roux, hamwe n’abandi banyacyubahiro batandukanye. Watangijwe n’urugendo rwo kwibuka (Walk to Remember) rwatangiriye kuri Captain Burk Park rusorezwa kuri Queensland Multicultural Center.
Frida Umuhoza, wanditse igitabo cyitwa “Chosen To Die, Destined To Live, yatanze ubuhamya bwerekeye inzira y’umusaraba yanyuzemo mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi hamwe n’umuryango we aho bari batuye i Nyanza, mu Ntara y’Amajyepfo.
Yavuze uburyo yakijijwe n’umuntu wamukuye mu cyobo interahamwe zari ziciyemo umuryango aho na we bamusizemo bazi ko yapfuye.
Dr Yves Bugingo, umunyarwanda utuye muri Brisbane yatanze ikiganiro ku ihakana n’ipfobya rya Jenoside, uko rihagaze n’uburyo ryigaragaza ndetse n’uburyo urubyiruko rwagira uruhare mu kurwanya ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe abatutsi.
Ambasaderi Jean de Dieu Uwihanganye, yahamagariye abitabiriye uwo muhango, kugira uruhare mu rugamba rwo kurwanya abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe abatutsi, kuko ubushakashatsi bwagaragaje ko ihakana n’ipfobya rya Jenoside ari icyiciro cya nyuma mu gukora Jenoside.
Byagaragaye ko mu myaka mike ishize, ihakana n’ipfobya rya Jenoside byagiye byiyongera hirya no hino ku Isi cyane cyane muri Australie by’umwihariko muri Queensland, aho itsinda rimwe ry’abanyarwanda ritegura buri mwaka ibikorwa bita “Commemoration of the Rwandan Genocide”, imvugo ihishe ikoreshwa n’abashaka kuvuga ko habaye Jenoside ebyiri, hagamijwe guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe abatutsi. Bene izi mvugo ntibiba byoroshye kuvumbura igisobanuro cyazo cya nyacyo ku banyamahanga.






TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!