00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda batuye muri Queensland-Australia basabwe kutajenjekera ingengabitekerezo ya Jenoside

Yanditswe na Nkurunziza Jean Baptiste
Kuya 13 Kamena 2021 saa 07:56
Yasuwe :
0 0

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Kanama 2021, Abanyarwanda batuye muri Leta ya Queensland muri Australia bibutse ku nshuro ya 27 Jenoside yakorewe Abatutsi, umuhango witabiriwe n’abagera ku 150.

Uyu muhango wabereye mu nzu ndangamuco iri mu Majyepfo y’Umujyi wa Brisbane muri Logan, wabimburiwe n’urugendo rwo Kwibuka rwabereye muri Brisbane, aho hanacanywe n’urumuri rw’icyizere hagafatwa n’umunota wo kwibuka inzirakarengane zazize Jeonoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu butumwa yagejeje ku bitabiriye uyu muhango, Aimable Harusha, Umunyamabanga w’Ihuriro ry’Abanyarwanda baba muri Queensland yibukije abari aho ko bagomba kwibuka kandi birinda icyabasubiza mu mahano yagwiririye u Rwanda.

Ati “Tugomba kuzirikana inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, bikadufasha no kwibuka kandi twubaka ejo hazaza. Twirinde icyadusubiza muri ayo mahano yabaye. Twibuke ko kurwanya twivuye inyuma abagerageza gupfobya no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ari inshingano zacu.”

Muri uyu muhango kandi urubyiruko rw’Abanyarwanda batuye muri Queensland bakinnye umukino wahimbwe na Joyce Uwizeyimana utuye muri ako gace. Umukino wigishaga ukanasobanurira abakiri bato bafite byinshi basanzwe bibaza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu nshuti z’u Rwanda zari muri uyu muhango ni Anne Hillsong wo mu Itorero rya Hillsong wavuze ko Abanyarwanda banyuze mu bihe bikomeye kandi bigoye ariko ko hari ibyiringiro ko ejo ari heza.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Singapore ari na we uhagarariye u Rwanda muri Australia, Uwihanganye Jean De Dieu, mu butumwa bwe yibukije Abanyarwanda kugira ibanze umukoro wo kwigisha no gusobanura amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Yagize ati “Ni inshingano za buri wese gusobanura no kwigisha amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo twime urwaho abarajwe ishinga no kuyihakana no kuyipfobya. Guverinoma y’u Rwanda ishyize imbere Ndi Umunyarwanda kandi ibijeje ubufatanye nk’uko yiyemeje kurwanya uwo ariwe wese ushaka gusubiza Abanyarwanda mu icuraburindi.”

Ambasaderi Uwihanganye yavuze ko kwibuka bizahoraho mu rwego rwo gufasha abakiri bato kumenya ububi bwa Jenoside n’ingaruka ziri mu kujenjekera uwo ari we wese ushaka gutuma yongera kubaho.

Umuhango wo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 muri Queensland Australia watangijwe n'urugendo rwo Kwibuka
uyu muhango witabiriwe n'Abanyarwanda n'inshuti zabo bagera ku 150
Abana n'urubyiruko batuye Queensland bakinnye umukino usobanura amateka ya Jenoside
Abanyarwanda batuye Queensland muri Australia basabwe kugendera kure ingengabitekerezo ya Jenoside
Aimable Harusha yibukije Abanyarwanda ko bagomba kwibuka kandi birinda icyabasubiza mu mahano yagwiririye u Rwanda
Beretswe na filime igaruka ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .