Abanyarwanda batuye muri Pologne n’abo mu Budage basangiye Umuganura (Amafoto)

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 12 Kanama 2020 saa 08:55
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda baba muri Pologne n’abo mu Budage bahuriye mu gikorwa ngarukamwaka cyo kwizihiza Umuganura, gifite umwihariko mu mateka y’u Rwanda kuva hambere.

Kwizihiza Umuganura byari umuhango ukomeye kuko wari mu nzira z’ubwiru, ukagira intego yo kwibutsa Abanyarwanda ko bakwiye kuzirikana ko basangiye igihugu kimwe, umuco umwe n’indangagaciro zimwe.

Ubusanzwe Umuganura wizihizwa buri mwaka ku wa Gatanu wa mbere muri Kanama.

Abanyarwanda baba muri Pologne n’abo mu Budage bawizihije ku wa 8 Kanama 2020. Ni igikorwa cyateguwe na Ambasade y’u Rwanda muri Pologne ifite icyicaro i Berlin mu Budage.

Ni umuhango wabaye hifahishijwe ikoranabuhanga nka bumwe mu buryo bugezweho bujyanye n’ingamba zashyizweho mu kwirinda COVID-19.

Mu bawitabiriye harimo Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard; Kalisa Rugano wo mu Nteko izirikana; Umunyamabanga wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda i Berlin, Nshimiyimana Benedicto, wari uhagarariye Amb. Igor César n’Umuyobozi ushinzwe Ishami rya Diaspora muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Maziyateke Sandrine.

Uyu muhango wayobowe na Didier Rurangwa Byiringiro ubarizwa muri Diaspora Nyarwanda muri Pologne; witabiriwe n’Abanyarwanda n’inshuti zabo bagera kuri 250 baturutse mu nkengero za Pologne no mu Budage.

Mu ijambo rye Alex Ruzindana uhagarariye Diaspora Nyarwanda muri Pologne yashimiye abitabiriye Umunsi w’Umuganura wabaye mu bihe bidasanzwe Isi ihanganye na Coronavirus.

Yagize ati ‘‘Ndashimira abakoze uko bashoboye ngo nubwo turi mu bihe bitoroshye bya COVID-19 ariko dfatanye kuganura bimwe mu biranga umuco w’Abanyarwanda kuko uwakoze agira n’igihe cyo kwishimana n’abandi, ibyo yagezeho no kureba imbere hazaza ngo umusaruro uziyongere.’’7

Yashimiye abitabiriye bose kuko byerekana urukundo bafitiye amateka y’u Rwanda n’ibijyana nayo byose.

Bamporiki wari umushyitsi mukuru yatanze ikiganiro ku ruhare rw’urubyiruko mu gusigasira ubusugire bw’u Rwanda no kurwubuka.

Yagize ati ‘‘Urubyiruko rw’uyu munsi rwigiye ku mateka yo ha mbere rufite inshingano zo gutabarira igihugu ku rugamba rw’iterambere no guhangana n’ibibazo byarugwira.’’

Mu butumwa bwe, Bamporiki yibukije ko umuco ugizwe n’ibintu bitatu birimo Umurage watanzwe n’abakurambere, ibihangano abariho bahanga kugira ngo bibateze imbere n’ibihahano bivanwa mu yandi mahanga bikinjizwa mu muco gakondo.

Kalisa Rugano mu kiganiro yatanze yibanze ku mateka n’umuco w’Umuganura n’uruhare rw’urubyiruko mu kuwusigasira.

Yagize ati ‘‘Umuganura uvuga gukunda umurimo, gukunda u Rwanda na bene rwo.’’

Mu ijambo rye Nshimiyimana Benedicto, Umunyamabanga wa Mbere muri Ambasade y’u Rwanda i Berlin, wari uhagarariye Amb. Igor César yashishikarije urubyiruko kurangwa n’indangagaciro Nyarwanda kuko ariyo nzira yo gukomeza kwigira.

Yibukije ko izo ndangagaciro zikubiyemo imyitwarire n’ubupfura buranga umuntu w’inyangamugayo.

Umuyobozi w’Abanyarwanda bo mu Budage, Musoni Vedaste, mu ijambo rye yashimiye abateguye umuhango muri rusange cyane cyane abo muri Pologne wabereye n’abo mu Budage bahagarariye abandi.

Yabasabye gukomeza ubumwe no gufatanya nk’Abanyarwanda bari mu mahanga mu kwigira, bashingiye ku muco n’indangagaciro Nyarwanda kuko ari umusanzu ukomeye mu kubaka igihugu cyabo.

Umuhango w’Umuganura waranzwe no kumurika umusaruro, guha abana amata, imbyino n’indirimbo zisingiza umuco Nyarwanda mu gitaramo cyasusurukijwe n’umukirigitananga Daniel Ngarukiye uba mu Bufaransa.

Umuganura wizihizwa ku rwego rw’igihugu uhereye ku midugudu kugeza muri za Ambasade z’u Rwanda n’Imiryango y’Abanyarwanda baba mu mahanga. Ni umwanya wo kongera kwibuka ibyo Abanyarwanda bahuriyeho nk’igihugu, umuco karande, inkomoko n’ibindi.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yatanze ikiganiro ku ruhare rw’urubyiruko mu gusigasira ubusugire bw’u Rwanda no kurwubuka bundi bushya
Umunyamabanga wa Mbere muri Ambasade y'u Rwanda i Berlin, Nshimiyimana Benedicto ni we wari uhagarariye Amb. Igor César. Mu ijambo rye yashimiye abitabiriye umuhango, anashishikariza urubyiruko kurangwa n'indangagaciro zikwiye
Iburyo ni Kalisa Rugano watanze ikiganiro ku mateka n'umuco w'umuganura n'uruhare rw'urubyiruko mu kuwusigasira. Yari kumwe n'Umuyobozi ushinzwe Ishami rya Diaspora muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Maziyateke Sandrine
Umuyobozi w’Abanyarwanda bo mu Budage, Musoni Vedaste, yasabye Abanyarwanda gukomeza ubumwe no gufatanya
Alex Ruzindana uyobora Diaspora Nyarwanda muri Pologne avuga ijambo
Didier Rurangwa ni we wayoboye igitaramo cy'Umuganura
Ababyeyi bahaye abana amata nk'ikimenyetso cy'uko mu Rwanda inka zikamwa
Abakobwa babyinnye bambaye imishanana igaragaza imyambarire gakondo y'Abanyarwanda
Abana bahawe amata barayanywa
Abagize ikipe y'Ikigo Everest Poland, gifasha abanyeshuri kwiga muri Pologne, aho bamaze gufasha abarenga 300 baturutse mu Rwanda
Intore zerekanye uko zigwa mu nka
Mukangango Marie waturutse mu Mujyi wa Berlin ni we wahaye abana amata
Mukangango aha abana amata
Umuhango wabaye mu buryo bukurikije ingamba zo kwirinda Coronavirus zirimo kwambara udupfukamunwa no kwicara bahanye intera
Umuhango watumiwemo umuhanzi Daniel Ngarukiye uzwi mu gucuranga inanga
Umuhanzi Daniel Ngarukiye na mugenzi we basusurutsa Abanyarwanda mu gitaramo cy'Umuganura
Urubyiruko rwahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo byarwo
Umuganura wizihizwaga ku mwero w’amasaka. Umunsi mukuru wawo watangiraga muri Kamena, ugasoza muri Nzeri, ugahera i bwami mbere yo gusesekara muri rubanda
nyuma y'umuhango wo kwizihiza Umuganura ku Banyarwanda baba muri Pologne no mu Budage

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .