Abanyarwanda batuye muri Leta ya Maine bahuriye mu muhango wo Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi (Amafoto)

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 20 Mata 2019 saa 11:37
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda barenga 300 batuye muri Leta ya Maine, bahuriye mu muhango wo Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi, witabiriwe n’abantu batandukanye barimo n’Umuyobozi w’Umujyi wa Westbrook, Mike Sanphy.

Iki gikorwa cyabaye ku wa Gatandatu tariki 13 Mata 2019 cyanitabiriwe n’umujyanama wa mbere muri Ambasade yu Rwanda muri Amerika, Manzi Laurence, na Parfait Gasana ushinzwe amahugurwa no guhererekanya ubumenyi muri Diaspora nyarwanda ya Amerika.

Abatanze ubuhamya ni Alice Wibabara ndetse na Apollinaire Munyaneza, bagaragaje uburyo imiryango yabo yazimye kubera Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994.

Gasana yashimangiye ko urubyiruko bigaragara ko rwakorehejwe mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, asaba ko abanyarwanda badaheranwa n’amateka ahubwo bakwiriye gushyira imbere kwiyubaka n’icyateza imbere igihugu n’imiryango yabo.

Perezida w’Umuryango w’abanyarwanda baba muri Leta ya Maine, yashimiye abanyamuryango ndetse n’abashyitsi, asaba abayobozi kuborohereza gushinga ikigo cyita ndetse kinakurikirana abantu bagizweho ingaruka na Jenoside.

Umujyanama wa mbere muri Ambasade y’u Rwanda muri Amerika, Laurence Manzi, yashimangiye ko Leta y’u Rwanda ikomeje gushyikira gahunda z’ubumwe n’ubwiyunge no gushaka icyateza imbere abacitse ku icumu rya Jenoside.

Umuyobozi w’Umujyi wa Westbrook, Mike Sanphy, yabashimiye umurava ndetse n’imbaraga bagaragaza muri gahunda zo kwiyubaka, abashimira imyitwarire azi ku banyarwanda ndetse ashimangira ko urugero bagaragaza rw’ubumwe n’ubwiyunge rukwiye kuba isomo ndetse bikigisha isi yose.

Hakozwe urugendo rwo Kwibuka Jenoside yakorewe abatutsi
Alice Wibabara (ubanza ibumoso) na Apolinaire Munyaneza (iburyo) batanze ubuhamya
Umuyobozi w’Umujyi wa Westbrook, Mike Sanphy, yabashimiye umurava ndetse n’imbaraga bagaragaza muri gahunda zo kwiyubaka
Komiseri ushinzwe amahugurwa no guhererekanya ubumenyi muri Diaspora nyarwanda ya Amerika, Parfait Gasana

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza