Ni muri urwo rwego Abanyarwanda batuye muri Guinée, ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu, inshuti z’u Rwanda ndetse n’ubuyobozi bw’umujyi wa Conakry, bizihije Umunsi w’Intwari z’u Rwanda, ku wa Gatandatu tariki 8 Gashyantare 2025.
Kwizihiza umunsi w’intwari muri Guinée, byatangijwe n’igikorwa cy’Umuganda rusange wabereye mudugudu Ambassade ikoreramo. Ni igikorwa cyari cyiyobowe na Ambasaderi Michel Minega Sebera, witabirwa n’Abanyarwanda bahatuye hamwe n’abaturanyi babo, ndetse n’ubuyobozi bw’umujyi wa Conakry.
Nyuma y’umuganda habaye ibrori byo kwizihiza Umunsi w’Intwari ku cyicaro cya Ambassade y’u Rwanda i Conakry, hanatangwa n’ikiganiro ku butwari bw’Abanyarwanda, cyatanzwe na Théogene Ntakirutimana, uhagarariye Abanyarwanda batuye muri Guinée.
Yashimiye ubuyobozi bwa Conakry bwifatanije n’Abanyarwanda mu gikorwa cy’Umuganda, yibutsa abitabiriye gukomeza gusigasira umuco w’ubutwari bwaranze intwari z’u Rwanda, bakomeza gushyigikira indangagaciro z’ubutwari aho Abanyarwanda bari hose.




























TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!