00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda batuye muri Ethiopia bizihije Umuganura

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 22 August 2022 saa 02:29
Yasuwe :

Kuwa Gatandatu, taliki 20 Kanama 2022, Ambasade y’u Rwanda muri Ethiopia ifatanyije n’Abanyarwanda batuye muri icyo gihugu bizihije umunsi w’Umuganura.

Insanganyamatsiko y’umunsi yari "Isôoko y’ubumwe n’ishingiro ryo kwigira.” Ku Banyarwanda baba muri Ethiopia, Umuganura ni umwanya wo guhurira hamwe bakishimira ibyo bagezeho, uruhare rwabo mu iterambere ry’igihugu nAbanyarwanda no kwiyemeza gukomeza uruhare rwabo mu bukorwa bitandukanye mu iterembere ry’ u Rwanda.

Mu kiganiro bagejejweho na Ntagengerwa Eric, Abanyarwanda baganirijwe ku Muganura, inkomoko yawo, akamaro kawo mu muco nyarwanda ndetse n’ibyo Abanyarwanda batuye muri Ethiopia bavoma mu mateka y’u Rwanda.

Yabibukije ko Umuganura wari umuhango ngarukamwaka wahuzaga Umwami n’abaturage bakishimira umusaruro w’uwo mwaka cyane cyane mu buhinzi n’ubworozi. Umuganura kandi wari umwanya w’imihigo ku Banyarwanda bakarebera hamwe ibigomba gukorwa mu mwaka utaha ndetse no mu bihe biri imbere kugira ngo bashobore guteganyiriza ejo hazaza.

Umunsi w’Umuganura wanabaga umwanya wo kuganira ku ntekerezo z’u Rwanda. Ibi byatumye Umuganura uba kimwe mu byatumye u Rwanda ruba igihugu gikomeye, kitavogerwa kuko watumye Abanyarwanda bunga ubumwe.

Abanyarwanda baboneyeho umwanya wo kungurana ibitekerezo no gusobanuza ku byo badasobanukiwe.

Mu ijambo ry’umukuru w’Abanyarwanda baba muri Ethiopia, Richard Hakizimana yashimiye abitabiriye Umuganura, abaganiriza ku iterambere ry’u Rwanda ndetse abereka uruhare rw’Umuganura mu iterambere ry’u Rwanda.

Yabibukije ko Umuganura ufite uruhare runini mu bumwe bw’Abanyarwanda. Yarangije ijambo rye abakangurira gukomeza gusigasira umuco nyarwanda.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Ethiopia, Hope Tumukunde Gasatura, yashimiye Abanyarwanda bitabiriye icyo gikorwa cyane cyane ko hari hashize imyaka ibiri icyo gikorwa cyititabirwa imbonankubone kubera icyorezo cya Covid 19.

Yasangije abitabiriye ibi birori ko Umuganura wa mbere yibuka akiri umwana muto bizihizaga bawizihizaga bejeje imyaka itandukanye kandi ukababera umwanya wo kwiga umuco mu buryo bwimbitse.

Yashimiye batanze ikiganiro n’ibitekerezo ku Muganura yemeza ko bigaragaza urukundo bafitiye umuco nyarwanda bagendana aho bari hose.

Yabwiye abitabiriye uwo muhango ko Umuganuri wa none ukwirire kurebwa mu buryo bwagutse, bityo umusaruro wishimirwa ntube imyaka abantu beza mu mirima gusa ahubwo ukaba ibikorwa byose bitandukanye byakoze bigateza imbere igihugu n’abanyarwand.

Yashimiye Abanyarwanda batuye muri Ethiopia, uruhare bakomeje kugira mu bikorwa bitandukanye by’iterambere birimo n’igiheruka gukorwa muri uyu mwaka cyo gucanira ingo zitishoboye.

Yibukije ko umuco ari isôoko Abanyarwanda bavomamo indangagaciro z’ubunyarwanda harimo n’iyo gukunda igihugu yatumye u Rwanda rwo mu gihe cyo hambere ruba igihugu gikomeye kandi gitinyitse kubera ko Abanyarwanda bari bunze ubumwe.

Gukunda igihugu kandi ni nabyo byatumwe Abanyarwanda bashobora kubohora u Rwanda bakagarura n’Umuganura wari waraciwe n’abakoloni n’ubutegetsi bubi bwagejeje u Rwanda kuri Jenoside.

Ambasaderi yongeye kwibutsa ko umunsi w’Umuganura ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma abantu bakishimira ibyiza byinshi u Rwanda rumaze kugeraho harimo no gucumbikira ikigo nyafurika cy’imiti (Africa Medicine Agency). Ni umwanya kandi wo kurebera hamwe ibizakorwa mu gihe kiri imbere.

Yasoje asaba Abanyarwanda baba muri Ethiopia gukomeza guhuriza hamwe imbaraga, mu kubaka u Rwanda twifuza.

Umuhango wo kwizihiza Umuganura waranzwe no guha abana amata, gusangira Umuganura no kwidagadura.

Abana bahawe amata hizihizwa Umuganura
Ambasaderi Hope Tumukunde yongeye kwibutsa ko umunsi w’Umuganura ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma abantu bakishimira ibyiza byinshi u Rwanda rumaze kugeraho
Hagaragajwe ko Umuganura wari umuhango ngarukamwaka wahuzaga Umwami n'abaturage bakishimira umusaruro w'uwo mwaka cyane cyane mu buhinzi n'ubworozi
Abanyarwanda baba muri Ethiopia basabwe gukomeza gutahiriza umugozi umwe

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .