00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda batuye muri Amerika bizihije Umunsi wo Kwibohora

Yanditswe na IGIHE
Kuya 22 Nyakanga 2021 saa 09:31
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda n’inshuti zabo batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bizihije Umunsi wo Kwibihora ku nshuro ya 27, mu muhango witabiriwe n’abantu barenga 100 barimo Abanyarwanda n’inshuti zabo zaturutse muri Leta ya Washington D.C, Maryland na Virginia.

Ni umuhango wabereye kuri Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika i Washington D.C.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Mathilde Mukantabana, yashimye Umukuru w’Igihugu wayoboye inkumi n’abasore bakahora igihugu cyabo na nyuma yaho bakacyubaka ubu kikaba gitekanye, cyunze ubumwe kandi kiri mu iterambere.

Ati “U Rwanda ni igihugu cy’Abanyarwanda bose kandi ni igihugu kiduteye ishema, nubwo atari ko byahoze kubera amateka mabi yaranze igihugu cyacu.”

“Abanyarwanda bari mu mahanga bafite ishema kubera uburyo igihugu cyabo gifite icyubahiro n’iterambere kimaze kugeraho. U Rwanda rwateye intambwe ishimishije mu iterambere ku buryo turi kubona ubwiyongere bw’ubusabe bw’abantu bifuza gufatanya natwe muri uru rugendo rw’iterambere.”

Ambasaderi Mukantabana yavuze ko hari byinshi byo gukora kugira ngo intego z’iterambere u Rwanda rwiyemeje zigerweho, asaba buri wese, cyane cyane urubyiruko, kwigira ku muhate waranze ababohoye u Rwanda, bakitegura gukomereza aho ababyeyi babo bagejeje mu rugamba rw’iterambere.

Ati “Abagize uruhare mu kubohora u Rwanda bari urubyiruko. Ndabashishikariza gukunda umurage wanyu, mwigire ku babyeyi banyu, ubundi mukoreshe impano zanyu mu kubaka u Rwanda rwiza, ruri muri Afurika nziza ndetse n’Isi nziza kuri twese.”

Intumwa ihoraho y’Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Amb. Hilda Suka-Mafudze, n’Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Cathy Rwivanga, ni bamwe mu batanze ikiganiro.

Amb. Suka-Mafudze yashimye imiyoborere myiza y’u Rwanda by’umwihariko Perezida Kagame. Yavuze ko Afurika yose muri rusange yigira ku ntambwe u Rwanda rumaze gutera.

Yagaragaje Perezida Kagame nk’umuyobozi w’umunyafurika w’intangarugero ufite ku mutima iterambere ry’uyu mugabane ndetse ko yabigaragaje ashingiye ku musanzu u Rwanda rugira mu gutuma Afurika itekana.

Yatanze urugero ku ngabo 1000 u Rwanda ruheruka kohereza muri Mozambique kugira ngo zihoshe ubugizi bwa nabi bukorwa n’imitwe y’iterabwoba mu Ntara ya Cabo Delgado.

Yavuze ko Perezida Kagame yerekanye ubuyobozi ntangarugero bwagejeje ku ishyirwaho ry’isoko rusange rya Afurika, CFTA, ko n’ubu agaragaza umuhate we mu kwimakaza uburinganire mu Rwanda.

Rwivanga we yashimiye abari bitabiriye uyu muhango abibutsa igisobanuro cya nyacyo cyo kwibohora n’icyo bivuze kuri Diaspora, aricyo cy’urukundo rw’igihugu.

Urwo rukundo yavuze ko arirwo rugejeje u Rwanda aho ruri uyu munsi, aho ruhuza abantu bakibukiranya inshingano bafite ku rwababyaye.

Ati “Dushobora kuba muri Diaspora cyangwa se tukaba dufite n’ubundi bwenegihugu, gusa inkomoko yacu ikomeza kuba u Rwanda.”

Ibirori byo kwizihiza umunsi wo kwibohora byizihizwa buri mwaka mu Rwanda no mu mahanga.

Byari ibyishimo ku banyarwanda baba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo bizihizaga umunsi wo kwibohora
Bishimiye intambwe u Rwanda rumaze kugeraho kuva rwibohoye
Urubyiruko narwo rwari rwitabiriye uyu muhango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .