00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda batuye muri Amerika bizihije Umunsi w’Intwari

Yanditswe na Ayera Belyne
Kuya 2 February 2025 saa 12:54
Yasuwe :

Abanyarwanda batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda muri icyo gihugu, bizihije Umunsi w’Intwari z’u Rwanda, basabwa gusigasira umuco w’ubutwari aho baba bari hose.

Buri tariki ya 1 Gashyantare mu Rwanda hizihizwa Umunsi w’Intwari z’igihugu ziri mu by’iciro by’Imena, Imanzi n’Ingenzi. Ni umunsi unanizihizwa n’Abanyarwanda baba mu mahanga.

Abo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika Umunsi w’Intwari nabo bawizihije ku wa 1 Gashyantare 2025. Ni umuhango witabiriwe na Ambasaderi w’u Rwanda mu muri Amerika, Mukantabana Mathilde.

Uyu muhango wabaye umwanya wo kugaruka ku mateka n’agaciro k’Ubutwari, hibandwa ku masomo Abanyarwanda bashobora gukura ku Ntwari zaharaniye icyiza, mu rugendo rwo gukomeza kubaka u Rwanda rurimo icyizere n’iterambere.

Ubutumwa bwatangiwe muri uyu muhango ni kwibutsa abari bawitabiriye ko gukomeza gusigasira umurage w’Intwari z’u Rwanda ari inshingano za buri Munyarwanda wese.

Abitabiriye uyu muhango basabwe gukomeza gushyigikira indangagaciro z’Ubutwari, kugira ngo umuco wo guharanira icyiza ukomeze kuba umurage uhererekanywa mu Rwanda n’ahandi hose Abanyarwanda bari.

Bamwe mu bitabiriye uyu muhango
Ambasaderi w’u Rwanda muri Amerika, Mukantabana Mathilde, ageza ijambo ku bitabiriye uyu muhango

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .