Abanyarwanda batuye mu Majyaruguru y’u Burayi bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 27 Mata 2020 saa 11:42
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda batuye, abakorera n’abiga mu gice cy’Amajyaruguru y’u Burayi n’inshuti zabo z’aho bita Scandinave, igice kigizwe n’ibihugu nka Danemark, Suède, Norvège, Islande na Finlande bifatanyije mu kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Uyu muhango wateguwe na Ambasade y’u Rwanda iri Stockholm muri Suède. Wakozwe mu bice bibiri birimo icyabaye ku wa 22 Mata n’icyo ku wa 25 Mata 2020, mu buryo budasanzwe aho hifashishijwe ikoranabuhanga kubera ibihe Isi irimo byo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 giterwa n’agakoko ka Coronavirus.

Ku wa 22 Mata 2020, umuhango wabaye wakozwe mu rurimi rw’Icyongereza, watumiwemo abayobozi mu nzego za Leta, abahagarariye ibihugu byabo mu bihugu by’Amajyaruguru y’Uburayi, Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda. Watangiwemo ubuhamya na Umuhoza Frida wavuze ku nzira yo kurokoka Jenoside n’uko yiyubatse nyuma yayo, abikesha ubuyobozi bwiza.

Mu batanze ikiganiro harimo Umuyobozi wa Diapora nyarwanda mu Mujyi wa Copenhagen muri Denmark, Teajen Misago na Nkulikiyinka Christine uhagarariye u Rwanda mu bihugu bya Scandinave ufite icyicaro i Stockholm muri Suède. Biyongeraho Christelle na Charisse Muhigana batanze ubutumwa bushimangira icyizere abakiri bato bafite nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Mu batanze ubutumwa barimo abayobozi bakuru nka Visi Perezida wa kabiri w’Inteko Ishinga Amategeko ya Suède, Lotta Johnsson Fornarve; Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Suède, Ann Linde; Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Finlande, Pikka Haavisto n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Norvège, Marianne Hagen bose bagarutse ku gushimira u Rwanda, intambwe rumaze gutera mu kwiyubaka nyuma y’ibihe by’akaga rwanyuzemo.

Tariki ya 25 Mata 2020 nabwo habaye igikorwa cyo kwibuka cyakozwe mu rurimi rw’Ikinyarwanda, kitabirwa n’Abanyarwanda batuye muri Suède, Denmark, Finland na Denmark. Abacyitabiriye basangijwe ubuhamya na Lyse Umutoni, wavuze akababaro yagize igihe yari atwite inda y’amezi umunani muri Jenoside yakorewe Abatutsi, akaza kurokoka.

Muri uyu muhango, Ambasaderi Nkulikiyinka ni we wawutangije yenyegeza urumuri rw’icyizere nk’ikimenyetso cy’ejo hazaza heza hazira umwijima wa Jenoside.

Mu butumwa bwe yasangije Abanyarwanda n’inshuti zabo igisobanuro cy’umuhango wo kwibuka n’impamvu uhabwa agaciro.

Yagize ati “Kwibuka ni iki? Kwibuka ni ugufata mu mugongo mbere na mbere abarokotse, ni ukwibukiranya indangagaciro z’umuco w’ibanze Nyarwanda kuko uzikurikije ntiwakora ibyo abicanyi bakoze. Kwibuka kandi si uguheranwa n’agahinda gusa hagomba kubaho kwiyubaka, kuko tutabikoze niho ababikoze bakwishima. Kwibuka ni no gufatanya kurwanya abapfobya n’abahakana jenoside yakorewe Abatutsi.

Amb. Nkulikiyinka yashimiye kandi urubyiruko rwitabiriye ibikorwa byo kwibuka arusaba gukomeza kubakira ku bumwe.

Yarusabye kwitabira ibikorwa birebana n’igihugu no kumva ko ari icyabo, bakakirwanira ishyaka.

Christelle Muhigana uhagarariye urubyiruko muri Norvège, yavuze ko hari igihango rukwiye kugirana n’igihugu.

Yagize ati “Urubyiruko rurabizeza ko Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda rwiyemeje ko itazongera kubaho ukundi.’’

‘‘Ubu u Rwanda rwariyubatse ni igihugu kiduteye ishema, tuzaharanira ko ruhora rwubashywe.’’

Abitabiriye uyu muhango baganirijwe ku mateka yimbitse ku itegurwa, ishyirwa mu bikorwa n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi, mu kiganiro cyatanzwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène, wabakanguriye kurwanya abahakana n’abapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ababwira ko aricyo cyiciro kigezeho kuko utegura Jenoside anategura uburyo azayihakana.

Hanatanzwe ikiganiro ku ruhare rwa Diaspora mu kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside cyatanzwe na Alain Ngirinshuti, wabaye muri diaspora mu Bufaransa, wagaragaje inzira abakwiza ingengabitekerezo ya Jenoside, abapfobya n’abahakana banyuramo, asaba ko urugamba rwo kurwanya abapfobya rwaba urwa buri wese.

Abitabiriye uyu muhango bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo no gusobanuza abatanze ibiganiro mu kurushaho kumenya byimbitse amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ambasaderi w'u Rwanda muri Suède, Nkulikiyinka Christine, ni we watangije uyu muhango yenyegeza urumuri rw'icyizere
Umuyobozi wa Diapora Nyarwanda mu Mujyi wa Copenhagen, Teajen Misago
Umuhoza Frida ni we watanze ubuhamya bw'uburyo yarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu Ishinzwe kurwanya Jenoside (CNLG), Dr Bizimana Jean Damascène, yatanze ikiganiro ku mateka y'itegurwa, ishyirwa mu bikorwa n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi
Cyuzuzo Xander yavuze ko nk'abato batifuza ko Jenoside izongera kubaho ukundi
Abana bato na bo bahabwa umwanya mu muhango wo kwibuka mu rwego rwo kubigisha amateka igihugu cyanyuzemo
Ngirinshuti Alain yatanze ikiganiro ku ruhare rwa Diaspora mu kubungabunga amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi no kurwanya ingengabitekerezo yayo
Christelle Muhigana uhagarariye urubyiruko muri Norvège, yavuze ko hari igihango rukwiye kugirana n’igihugu
Umunyamabanga wa Mbere wa Ambasade y'u Rwanda muri Suède, Umulisa Elisée, ni we wayoboye umuhango wa kwibuka n'ibiganiro byabaye ku wa 25 Mata 2020
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga muri Suède, Ann Linde, mu bitabiriye umuhango wo kwibuka
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Finlande, Pikka Haavisto, na we yatanze ubutumwa bw'igihugu cye mu muhango wo kwibuka
Depite Lotta Johnsson Fornarve wo muri Suède yifatanyije n'Abanyarwanda batuye mu Majyaruguru y’u Burayi kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Norvège, Marianne Hgen

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .