Abanyarwanda batuye mu Karere ka Jylland na Fyn batangije igikorwa cy’umugoroba w’imiryango

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 23 Ugushyingo 2020 saa 11:41
Yasuwe :
0 0

Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF), Umuhoza Aurore, yabwiye Abanyarwanda baba mu Karere ka Jylland na Fyn muri Danemark ko kubaka igihugu gitekanye bihera ku muryango uhamye.

Ni ubutumwa yatanze ku wa 21 Ugushyingo 2020 ubwo Abanyarwanda batuye mu Karere ka Jylland na Fyn muri Danemark bahuriraga mu biganiro by’umugoroba w’imiryango, wahoze witwa Umugoroba w’Ababyeyi.

Iki kiganiro cyabaye hifashishijwe ikoranabuhanga, cyitabiriwe n’Abanyarwanda batuye muri ako karere kagana ku Nyanja ya Ruguru.

Cyatumiwemo na Dr Ngoga Innocent, umuganga muri Copenhagen watanze ikiganiro ku bijyanye nuko icyorezo cya COVID-19 gihagaze, uko cyakomeza kwirindwa, anasubiza ibibazo bitandukanye biyibazwaho.

Umuyobozi wa RCA ya Jylland na Fyn, Paul Nkubana, yavuze ko mu byo bashyize imbere harimo gufasha abakibyiruka.

Ati “Mu bikorwa twiyemeje muri aka karere harimo gufasha urubyiruko kumenya no kugendera ku ndangagaciro z’Umunyarwanda, kumenya aho baturuka kugira ngo bibafashe kubana n’indi miryango yabakiriye bifitiye icyizere n’ishema ry’abo aribo.’’

Yavuze ko ibi ari bimwe mu bituma bakomeza kugirana ubumwe n’igihugu cy’abo bakomokamo u Rwanda, banishimira uko kigenda gitera imbere kubera ubuyobozi bwiza bubibuka n’abari kure mu mahanga bigatuma bagira ishyaka ryo kumva agaciro ko kuba Umunyarwanda.

Muri iyo gahunda yo kugendera ku ndangagaciro Nyarwanda bifuje ko baganirizwa ku bijyanye n’Umugoroba w’Imiryango wahoze ari umugoroba w’ababyeyi, kuko basanze inshingano zawo zatuma imiryango yunga ubumwe igafashanya bikabateza imbere n’aho bari mu mahanga.

Umuhoza Aurore yashimye ukuntu Abanyarwanda bari mu mahanga batekereza ku bikorwa biteza imbere umuryango Nyarwanda.

Yagize ati “Burya umuco w’iwanyu uba ari uwiwanyu.’’

Yabasangije amateka y’uko Umugoroba w’Ababyeyi wavuyemo uw’imiryango watangijwe na Madamu Jeannette Kagame mu 2013 Abanyarwanda barawitabira, uza gutanga umusaruro mwiza.

Igihe cyarageze bigaragara ko witabirwa gusa n’abagore bituma habamo ibiganiro byavuyemo amavugururwa.

Ati “Kubera ko hari igice kinini kititabiraga kubera imyimvure nibwo bahinduye inyito ‘Umugoroba w’Imiryango’ ariko intego n’inshingano ntizahindutse ahubwo hongerewemo ibindi bituma umuryango Nyarwanda utekana, ubayeho neza, utarangwamo amakimbirane.’’

Yakomeje ati “Buriya iyo umuryango utekanye n’igihugu kiba gitekanye. Iri ni ihuriro ryo kugira ngo mubashe kungurana ibitekerezo gukumira ihohoterwa, kunoza uburere bw’abana cyane cyane urubyiruko rukagira imibereho myiza, kurushaho kwiteza imbere no kunoza imibanire y’imiryango.’’

Umugoroba w’imiryango ufite intego zirimo guteza imbere imibanire y’abagize umuryango aho batuye no gutegura abagiye gushinga urugo.

Umuhoza yagize ati “Twasanze hari ikibazo mu bato bashinga ingo ntizirambe kandi bakagombye kugira urugo ruhamye rwubakiye ku nkingi y’umuco Nyarwanda. Hakaba no gukumira ibibazo bitaravuka cyane ibibazo biba mu baturanyi ntibibura. Hakavaho wa muco wa kera bavugaga ngo niko zubakwa ku byaragaragaye ko byadindizaga aho kubaka.’’

“Indi ntego nziza ni uguteza uburere, uburezi imbere kuko bituma abana bajya kwiga ntibave mu ishuri kuko baba bitaweho, hakabaho no kwimakaza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye mu miryango no guteza imbere ubukungu mu miryango hagamijwe imibereho myiza y’abayigize no gutoza abayigize kwitabira gahunda zose za Leta.’’

Umuyobozi w’Icyubahiro uhoraho wa RCA ya Jylland na Fyn, Jackiline Hansen, yashimiye Komite yose yateguye iki gikorwa n’abatumirwa batanze ibiganiro nk’abandi benshi basaba ko byazakomeza.

Mu gutangiza iki gikorwa, Mwitenawe Pacifique, usanzwe ari umunyamuryango wa RCA ya Jylland na Fyn yavuze umuvugo yateguye.

Umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore (CNF), Umuhoza Aurore, yashimye uko Abanyarwanda bari mu mahanga batekereza ku bikorwa biteza imbere umuryango Nyarwanda
Umuyobozi w’Icyubahiro uhoraho wa RCA ya Jylland na Fyn, Jackiline Hansen, yashimiye Komite yateguye igikorwa n’abatumirwa batanze ibiganiro
Mwubahamana Claudette ni we wayoboye ikiganiro
Umuyobozi wa RCA ya Jylland na Fyn, Paul Nkubana, yavuze ko mu byo bashyize imbere harimo gufasha abakibyiruka
Umuganwa Christine ni we uyobora Itsinda ry’Abari n’Abategarugori b’Abanyarwanda bari muri RCA ya Jylland na Fyn
Dr Ngoga Innocent, umuganga muri Copenhagen yatanze ikiganiro ku bijyanye n'uko icyorezo cya COVID-19 gihagaze
Abanyarwanda batuye mu Karere ka Jylland na Fyn muri Danemark bahuriye mu biganiro by’umugoroba w’imiryango wabaye hifashishijwe ikoranabuhanga

Reba hano ikiganiro cyatanzwe na Umuhoza Aurore

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .