00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda batuye mu Busuwisi bizihije Umunsi w’Intwari z’u Rwanda

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 9 February 2025 saa 05:30
Yasuwe :

Abanyarwanda batuye mu Busuwisi ku bufatanye na Ambasade y’u Rwanda ndetse n’abagize Diaspora Nyarwanda muri iki gihugu, bahuriye mu mujyi wa Genève mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w’Intwari z’u Rwanda.

Buri tariki ya 1 Gashyantare, Abanyarwanda batandukanye bizihiza Umunsi wahariwe Intwari z’u Rwanda zarwitangiye mu buryo butandukanye.

Ku wa Gatanu, tariki ya 7 Gashyantare 2025, abatuye mu Busuwisi ni bwo bemeje ko bagomba guhura bakizihiza uyu munsi, bagasabana harimo n’imbyino gakondo babifashijwemo n’Itorero Urunana, kandi bakanibukiranya uruhare rwabo mu iterambere ry’u Rwanda, baharanira gutera ikirenge mu cyabo.

Mu ijambo yagejeje ku bitabiriye ibi birori, Ambasaderi Ngango James uhagarariye u Rwanda mu Busuwisi ndetse no mu Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ku Cyicaro cyaryo kiri i Genève, yagaragaje uruhare rukomeye Intwari z’u Rwanda zagize mu kubaka igihugu cyiza dufite none.

Si ibyo gusa kuko Ambasaderi Ngango yanashimangiye ko indangagaciro z’ubutwari zikwiye gukomeza gutozwa abakiri bato, bagahora baharanira guteza imbere igihugu.

Ati "Zimwe mu ndangagaciro zikomeye twakwigira ku Ntwari z’u Rwanda, harimo guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda, ubwitange na gukunda igihugu. Izi ni itara ritumurikira mu nzira igana ku iterambere ry’u Rwanda twifuza. Urubyiruko rwacu rukwiye kwigira ku mateka y’Intwari z’u Rwanda, kugira ngo rugire uruhare mu gusigasira ibyagezweho.’’

Umunsi w’Intwari muri iki gihugu kandi, wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Kubungabunga ubutwari n’ubumwe bw’Abanyarwanda, inkingi y’iterambere ry’igihugu’’.

Ibi biganiro byahaye umwanya Abanyarwanda batuye muri iki gihugu, kugira ngo baganire ndetse banungurane ibitekerezo ku ruhare rw’ubutwari mu rugendo rwo kwiteza imbere u Rwanda rukatajemo.

Bitewe n’imirimo iba itandukanye, ni ku nshuro ya mbere bari bahuye banifurizanya umwaka mushya wa 2025, banaganira ku ruhare Abanyarwanda batuye mu mahanga muri rusange, bakwiye kugira mu iterambere rirambye ry’Igihugu.

Habayeho umwanya wo kungurana ibitekerezo ku byarushaho gukomeza iterambere ry'u Rwanda
Ambasaderi Ngango James yibukije urubyiruko ko rukwiriye gukora nk'ibyo Intwari z'u rwanda zakoze
Abanyarwanda batuye hanze barebeye hamwe icyaruteza imbere biturutse mu mbaraga zabo
Aho Abanyarwanda bari hose bizihiza Umunsi w'Intwari
Abitabiriye uyu muhango basusurukijwe n'Itorero Urunana
Wari umwanya wo kwifurizanya umwaka mushya ku bataraherukanaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .