Abanyarwanda batuye mu Busuwisi bibutse ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi (Amafoto)

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 12 Mata 2020 saa 03:45
Yasuwe :
0 0

Abanyarwanda batuye mu Busuwisi bifatanyije n’inshuti zabo, abahagarariye ibihugu bitandukanye, abayobozi b’imiryango mpuzamahanga ikorera i Genève, mu kwibuka ku nshuro ya 26 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Bitewe n’ibihe bidasanzwe byo guhangana n’icyorezo cya COVID-19 giterwa na Coronavirus cyugarije Isi, ibikorwa byo kwibuka mu Busuwisi byakozwe mu buryo budasanzwe.

Igikorwa cyo gutangiza Icyumweru cy’Icyunamo ku wa 7 Mata 2020, cyabaye hifashishijwe imbuga nkoranyambaga mu guhererekanya ubutumwa n’amashusho bijyanye no kwibuka.

Umuhango wo Kwibuka wateguwe ku bufatanye bwa Ambasade y’u Rwanda mu Busuwisi, Ibuka Suisse na Diaspora Nyarwanda muri iki gihugu. Wabimburiwe no gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri imbere y’Ibiro Bikuru by’Umuryango w’Abibumbye i Genève, aho bita Places des Nations. Wakurikiwe n’umunota wo kwibuka no gucana urumuri rw’icyizere.

Mu rwego rwo kubahiriza amabwiriza yo kwirinda Coronavirus, umuhango wo gushyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside wakozwe na Rwakazina Marie Chantal uhagarariye u Rwanda mu Busuwisi no mu Muryango w’Abibumbye i Genève; Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda, Yves Cyaka na Perezida wa Ibuka muri icyo gihugu, Murangira César.

Abanyarwanda batuye mu Busuwisi n’abandi bifatanyije na bo basabwe kubahiriza umunota wo kwibuka no gucana urumuri rw’icyizere mu miryango yabo aho bari.

Ambasaderi Rwakazina yavuze ko nta kintu gishobora kubuza Abanyarwanda kwibuka abarenga miliyoni bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yasobanuye ko kwibuka ari ukwiyubaka, kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no kuyikumira binyuze ku masomo ava mu byo igihugu cyanyuzemo.

Yagize ati “Kwibuka ni uguha agaciro abacitse ku icumu rya Jenoside no kubashimira uruhare rwabo mu bumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda no mu kubaka igihugu muri rusange. Ubuhamya batanga butuma Abanyarwanda bigira ku byabaye dore ko ijoro ribara uwariraye.’’

Ambasaderi Rwakazina yavuze ko umugambi wo gukora Jenoside wacuzwe mbere n’abategetsi babi bayoboye u Rwanda ariko ushyirwa mu bikorwa mu 1994.

Nyuma y’imyaka 26, Ingabo zari iza RPA zihagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi hari abakigaragara mu bikorwa byo kuyihakana no kuyipfobya mu bihugu bitandukanye ku Isi cyane mu bihugu by’Iburengerazuba.

Yakomeje ati “Babeshya ko baharanira amahoro, uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’ubumwe n’ubwiyunge mu Rwanda ndetse bakifashisha inama, ibiganirompaka, inyandiko zo muri kaminuza, itangazamakuru n’imbuga nkoranyambaga. ”

Ambasaderi Rwakazina yashimiye ibihugu byashyizeho amategeko ahana ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi, anahamagarira ibindi kubikurikiza.

Abitabiriye uyu muhango banasangijwe ubutumwa bw’Umunyamabanga Mukuru wa Loni, Antonio Guterres, wavuze ko Kwibuka Jenoside bituma ‘twigira ku mateka y’abacitse ku icumu ku bijyanye n’ubumwe n’ubwiyunge no kongera kwiyubaka.’

Yanavuze ko nyuma ya Jenoside u Rwanda rwerekanye ko bishoboka ko ibihugu byongera kwiyubaka bihereye ku busa.

U Rwanda rwanyuze mu nzira itoroshye kuva Jenoside ihagaritswe, igihugu cyasanwe guhera ku busa, cyubaka ubumwe bw’Abanyarwanda ndetse kinateza imbere ubukungu budaheza n’igihugu kigendera ku mategeko.

Ni intambwe igihugu cyagezeho kibikesha ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, binyuze muri gahunda za Leta ziri mu cyerekezo cya 2020 n’icya 2050.

Mu butumwa bw’abayobozi ba Loni bijeje gukomeza kurwanya imvugo zihembera urwango.

Umuyobozi Mukuru wa Loni i Genève, Tatiana Valovaya, yavuze ko n’ubwo hashize imyaka 26 ‘ntidushobora kwibagirwa Jenoside yakorewe Abatutsi.’’

Umuyobozi Mukuru wa Loni i Vienne, Ghada Fathi Waly, na we yashimiye abitangiye kurokora ubuzima bwa benshi n’umuhate w’Abanyarwanda baharaniye ubumwe n’ubwiyunge.

Ati ‘‘Tugomba kunga ubumwe tukarwanya inzangano n’irondakoko.’’

Perezida wa Ibuka Suisse, Murangira César, mu butumwa bwe yahumurije abacitse ku icumu, ababwira ko atari bonyine.

Yavuze ko imyaka 26 ishize ibafasha gusubiza amaso inyuma bakareba aho bavuye, urugendo bamaze gukora, aho bageze ndetse n’aho bagana.

Yagize ati ‘‘N’ubwo urugendo rwo kwiyubaka rwari rugoye ariko nta cyatubujije kureba imbere tugana aho twifuza kugera.’’

Yashimye intambwe ikomeye yo kwiyubaka no kwiyomora ibikomere bigaragara n’ibitagaragara byasizwe na Jenoside.

Imbuga nkoranyambaga zakoreshejwe mu gikorwa cyo kwibuka zifashishijwe mu gihe cyose cy’icyunamo zibanda ku buhamya bw’abacitse ku icumu n’ibiganiro bigamije kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi, Rwakazina Marie Chantal n'umugabo we, Rwabutsitsi Gérard bashyize indabo ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri ahitwa Places des Nations i Genève
Yves Cyaka uyobora Diaspora Nyarwanda mu Busuwisi na we yunamiye inzirakarengane za Jenoside
Ambasaderi Rwakazina Marie Chantal yunamiye Abatutsi bishwe muri Jenoside anashyira indabo ku Rwibutso ruri imbere 'Ibito bya Loni
Perezida wa Ibuka, Murangira César, yunamira Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Abayobozi bake nibo bunamiye inzirakarengane za Jenoside yakorewe Abatutsi ku Rwibutso mu kubahiriza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira cya Coronavirus
Ambasaderi w'u Rwanda mu Busuwisi, Rwakazina Marie Chantal n'abandi bayobozi barimo Umuyobozi wa Diaspora Nyarwanda, Yves Cyaka (uwa mbere ibumoso) na Perezida wa Ibuka, Murangira César (iburyo) bacanye urumuri rw'icyizere mu muhango wo Kwibuka ku wa 7 Mata 2020
Hafashwe umunota wo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside bazira uko bimaze
Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruri imbere y’Ibiro Bikuru bya Loni i Genève, ahitwa Places des Nations, rwashyizweho indabo
Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi, Rwakazina Marie Chantal, yahamagariye ibihugu bitandukanye kurwanya ihakana n'ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .