Abanyarwanda batuye i Burayi bahagaritse ibikorwa bibahuza mu kwirinda Coronavirus

Yanditswe na Karirima A. Ngarambe
Kuya 13 Werurwe 2020 saa 11:26
Yasuwe :
0 0

Coronavirus ihangayikishije Isi! Abahanga mu by’ubuvuzi bari kurara amajoro bashaka urukingo n’umuti wo guhangana n’iki cyorezo gikomeje gukwirakwira Isi buri kanya.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ryemeje ko Coronavirus ari icyorezo [pandémie] cyugarije Isi mu itangazo ryashyize hanze ku wa 11 Werurwe 2020.

Coronavirus imaze gukwirakwira mu bihugu 123 bitandukanye ndetse kugeza ubu abarenga 125 000 barayanduye mu gihe abasaga 5000 yabahitanye. Ibi byatumye mu bihugu bitandukanye hashyirwaho ingamba zo kwirinda Coronavirus yagaragaye bwa mbere mu Bushinwa mu Ukuboza 2019.

Ingamba zafashwe mu bihugu byinshi zirimo guhagarika ibikorwa bihuza abantu benshi nk’imikino, ibitaramo, inama ndetse bimwe byafunze amashuri mato na za kaminuza kugeza igihe kitaramenyekana, amaduka nk’uburyo bwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

U Butaliyani ku wa 12 Werurwe 2020, bwafunze amaduka yose uretse ububiko bw’ibiribwa na za farumasi, nk’uburyo bwo gukumira ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus.

Iki gihugu cyafunze amashuri, inzu zikorerwamo siporo, inzu ndangamateka n’utubyiniro mu gihe na Shampiyona y’igihugu mu mupira w’amaguru [Serie A] nayo yahagaritswe. Abantu barenga ibihumbi 12 ni bo bamaze kwandura Coronavirus mu Butaliyani, naho abagera kuri 830 yarabahitanye.

Ibihugu by’i Burayi biri mu byugarijwe na Coronavirus yagize ingaruka ku bikorwa byari biteganyijwe, birimo n’iby’Abanyarwanda.

Guhera mu ntangiriro za Werurwe 2020 hirya no hino mu Burayi hari hateganyijwe ibikorwa bitandukanye bisanzwe bihuza Abanyarwanda n’inshuti zabo buri mwaka.

Ibyo bikorwa bigizwe n’amahuriro atandukanye, inama zari ziteganyijwe ku bava mu Rwanda bazikorera hirya no hino ku Isi, amamurikagurisha y’ubukerarugendo n’ingendo zari ziteganyijwe bijyanye n’ibirori bibera muri Diaspora n’ibindi.

Ingamba zafashwe n’ibihugu by’i Burayi zinubahirizwa n’Abanyarwanda babibamo ndetse na bo mu kwirinda barabihagarika mu gukaza ubwirinzi.

Mu bikorwa byasubitswe byagombaga guhuza Abanyarwanda birimo iby’Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Abagore ku Isi [ni igikorwa cyitabirwa cyane ko kigaragaza intambwe y’u Rwanda mu gusubiza umugore agaciro no kumwubakiraho iterambere ry’igihugu].

Kugeza magingo aya, Abanyarwanda baba mu Butaliyani, u Bufaransa, u Bubiligi, Budage, u Buholandi n’ibihugu byo muri Scandinavie byasubitse ibyo birori.

Mu gice cya Scanavie iyo bahuye baha n'abana amata mu rwego rwo gusigasira Umuco Nyarwanda

Mu gihe u Rwanda rwitegura kwibuka ku nshuro ya 26, Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ntibiramenyekana uko bizakorwa mu gihe iki cyorezo cyaba kigifite ubukana. Abahagarariye imiryango irengera inyungu z’abarokotse Jenoside baracyarebera hamwe uko iki gihe bizagenda.

Guverinoma y’u Bubiligi nayo yaraye iteranye ifata ibyemezo bikakaye aho amashuri abanza, ayisumbuye na za Kaminuza byafunzwe.

Kuva kuri uyu wa Gatanu kandi ahahurira abantu benshi hafunzwe usibye gusa amaduka yo guhahiramo azakomeza gufungura ndetse ibihumbi by’abaturage byazindutse bijya guhaha ku buryo hanitabajwe abashinzwe umutekano mu kuborohereza.

Uretse imiryango y’Abanyarwanda batuye mu mahanga yagizweho ingaruka zikomeye zo gusubika ibikorwa byayo, Coronavirus yanazahaje ibikorwa by’ubukerarugendo kubera ihagarikwa ry’ingendo.

Isuzuma ry’Ishyirahamwe Mpuzamahanga rishinzwe gutwara abantu n’ibintu mu Kirere, IATA, ryerekanye ko ibigo mpuzamahanga bitwara abagenzi mu ndege bizahomba miliyari $113 Coronavirus nikomeza gukwirakwira.

Abaganga bagaragaza ko nubwo Coronavirus ari indwara ikomeye, ishobora kwirindwa byoroshye ariko ikanakwirakwira byoroshye. Gukaraba intoki no guhagarika kuramukanya byafasha mu kwirinda.

Umuganga Dr Soentens waganiriye na IGIHE yavuze ko umubare munini w’abarwaye Coronavirus bakira ndetse ko abapfa babiterwa nuko ibikoresho byo kubaramira biba bike, bageze mu zabukuru cyangwa basanganywe izindi ndwara zikomeye zidakira.

Kugira ngo umuntu yandure Coronavirus ni uko uyifite ayiha undi mu buryo bw’amatembabuzi ava mu mazuru cyangwa mu kanwa k’uyirwaye, kuko yandurira mu myanya y’ubuhumekero nubwo ishobora guca n’ahandi. Ni nayo mpamvu umuntu wayanduye ahita ahabwa akato.

Iyo iyi virusi imaze kugera mu bihaha niho itura, ari nayo mpamvu ibuza abantu guhumeka neza bakarwara umusonga, ari nawo ubahitana.

Mu bikorwa bihuza Abanyarwanda harimo n'ibijyanye na siporo rusange
Ambasaderi w'u Rwanda mu Buholandi, Karabaranga Jean Pierre, aganira n'Abanyarwanda baba muri iki gihugu
Ifoto yerekana uko Abanyarwanda bahura bagashyira hamwe mu batuye muri Scandinavie
Mu bikorwa bihuza Abanyarwanda benshi harimo n'icyo Kwizihiza Umunsi Mukuru wo Kwibohora. Aha hari mu birori byo kwizihiza intambwe u Rwanda rwateye mu myaka 25 yari ishize byabereye mu Bubiligi
Abanyarwanda benshi bahuriye mu birori byo Kwibohora mu 2019 byabereye i Bruxelles mu Bubiligi
Ambasaderi w'u Rwanda mu Budage, Igor Cesar, aganira n'Abanyarwanda b'ingeri zitandukanye baba muri Diaspora
Iyo bahuye mu rwego rwo gutegura ibikorwa bibahuza baba bafite akanyamuneza
Abanyarwanda baba mu Butaliyani bahagaritse ibirori birimo n'ibyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wahariwe Umugore
Mu bikorwa bikomeye u Rwanda rwitabira harimo n'amamurikagurisha y'ubukerarugendo arimo iribera mu Mujyi wa Berlin mu Budage
Ibikorwa u Rwanda n'abaturage barwo bitabiraga bisubitswe mu gihe hategerejwe ibyemezo bizafatwa n'ibihugu bakoreramo
Abanyarwanda baba i Burayi bahurira no mu bikorwa byo kumenya amateka y'igihe cy'ubukoloni. Aha bari basuye Inzu ndangamateka ya Africa Museum [Royal Museum for Central Africa] iri mu Mujyi wa Tervuren mu Bubiligi
Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye barimo abana n’ababyeyi baba mu Bubiligi buri mwaka bifatanya n’inshuti zabo mu gikorwa cy’urugendo ruzwi nka ‘‘Balade Santé’’ kigamije gusigasira ubuzima mu gukora imyitozo ngororangingo no gusabana. Ifoto yafashwe mu 2018

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .