Umuganda ni kimwe mu bikorwa by’ubudasa bw’u Rwanda rwagezeho gihuriza hamwe abaturage buri wa Gatandatu wa nyuma w’ukwezi, cyashyizweho n’itegeko No 53/2007 ryo ku wa 17/11/2007 ryavuguruwe kugeza ubu. Ukorwa hagamijwe guteza imbere ibikorwa by’amajyambere n’isuku, kunganira ingengo y’imari mu bijyanye no gusana ibikorwaremezo no gutuma abantu basabana.
Muri Norvège basanzwe bakora igikorwa cy’umuganda bifatanyije n’Abanyarwanda mu rwego rwo kubaganiriza ku kurengera ibidukikije n’uburyo u Rwanda rwabashije kugera kuri gahunda yo guca pulasitike.
Iki gikorwa kandi cyakurikiwe n’igitaramo cyitabiriwe na Massamba Intore na Bruce Melodie cyateguwe mu rwego rwo gushyigikira umushinga wo gutunganya no kubika indirimbo Nyarwanda hakoreshejwe ikoranabuhanga.
Ambasaderi w’u Rwanda muri Norvège, Dr Gashumba Diane, yavuze ko bifuje gukora iki gikorwa cy’umuganda kugira ngo baganirize bagenzi babo uburyo bwo kubungabunga ibidukikije.
Ati “Abanyarwanda batuye muri Norvège bafatanyije n’inshuti zabo bateguye igikorwa cy’umuganda, tukimenyereye mu gihugu cyacu ariko na hano ni ikintu duhuriyeho.”
“Twateguye umuganda wo gusukura ahantu tugiye gukorera mu kanya ariko tuganira ku buryo bwo kubungabunga ibidukikije na gahunda igihugu cyihaye yo kugabanya imyuka ihumanya ikirere. Bifuje ko tubabwira uburyo twageze ku gikorwa cyo gukumira pulasitike nk’igihugu twabashije kubigeraho nabo barifuza kubigeraho.”
Yakomeje avuga ko bifuje no gusangira ikawa y’u Rwanda kugira ngo babashe kuyimenyekanisha.
Ati “Ikindi gikorwa cyiza gukurikiraho ni ugusangira ikawa y’u Rwanda, hari ikigo gikorera aha ngaha cyitwa ‘Love bag’ gicuruza ikawa y’u Rwanda niyo mu bindi bihugu nabo rero bifuje kugira ngo batubwire ibyiza by’ikawa yacu tunayisongoreho nabo muri Norvège bayimenye.”
Uhagarariye Umuryango w’Abanyarwanda batuye muri Norvège, Mugisha Peter, yavuze ko iki gikorwa ari icyo kwishimira kuko cyahurije hamwe Abanyarwanda n’inshuti zabo.
Ati “Iki gikorwa twacyakiriye neza rwose kubona abantu bavuye mu bihugu byo mu Majyaruguru y’u Burayi na ambasaderi wacu nawe ari hano, turi kumwe n’inshuti z’u Rwanda tugiye gukora igikorwa cy’umuganda.”
Uwitabiriye ibi bikorwa wese yahawe ikawa y’u Rwanda mu rwego rwo kurushaho kuyimenyekanisha.































TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!